Ni kenshi cyane abantu bakunze kwibaza ku mukinnyi w’umuhanga kurenza undi muri aba bombi, haba mu kurwanira imikandara itandukanye y’uyu mukino cyangwa uwa mbere mu Bwongereza dore ko ariho bakomoka.
Ubwo Joshua yaganiraga n’igitangazamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ring Magazine, yavuze ko abakunzi be bamaze kumwereka ko babikeneye, bityo umurwano ugomba gutegurwa vuba.
Ati "Ni umurwano nanjye nakwishimira kureba. Iyo ndi ahantu hose abantu bambaza impamvu tutararwana bakanyereka ko bumva babishaka. Ndacyafite imyaka myinshi imbere yanjye bivuze ko ngomba gusiga mpaye abantu byose.”
"Niba buri wese rero abyifuza kandi abantu bagahora bambaza ikibazo kimwe, ni ho nshingira mvuga ko uyu mwaka umurwano ugomba kuba. Ndabizi twabitgura kandi bikagenda neza.”
Aba bakinnyi bombi ntabwo bagize ibihe byiza mu mwaka ushize, kuko Fury yatsinzwe na Oleksandr Usyk mu Ukuboza, akurira Joshua wari watsinzwe na Daniel Dubois muri Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!