Ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025, ni bwo hakinwe imikino y’Icyiciro cya Kane cya Shampiyona ya Amputee Football mu Rwanda (Phase IV), ibera mu Karere ka Rubavu.
Mu bagabo hari guhatana amakipe 10 ari yo Karongi, Nyarugenge, Musanze, Kicukiro, Huye, Rubavu, Gatsibo, Nyamasheke, Nyabihu na Muhanga. Mu bagore ni atatu ya Nyanza, Musanze na Nyarugenge.
Mu bagabo, Karongi imaze gukina imikino 15 kandi yose yarayitsinze, ikaba ifite amanota 45. Ikurikiwe na Nyarugenge imaze gutsindwa umwe ikagira amanota 42, mu gihe Musanze iri ku mwanya wa gatatu irushwa amanota 19 n’ikipe ya mbere.
Mu bagore Nyanza yatsinze umukino umwe ikanganya ine ifite amanota arindwi, igakurikirwa na Musanze ifite atandatu kuko imikino itandatu yakinnye yose yayinganyije. Nyarugenge ya nyuma ifite amanota ane.
Iyi ni imikino yabanzirizaga Icyiciro cya Gatanu ari na cyo cya nyuma mu mwaka w’imikino wa 2024/25 (Phase V), giteganyijwe gukinwa mu mpera za Mata 2025, ari na bwo hazamenyekana amakipe azatwara ibikombe.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!