00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amputee Football: Karongi na Nyanza zirakoza imitwe ku Gikombe cya Shampiyona

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 24 February 2025 saa 11:39
Yasuwe :

Ikipe y’Akarere ka Karongi mu Bagabo ndetse n’iy’Akarere ka Nyanza mu Bagore, yitwaye neza mu mikino ya Ruhago y’Abafite Ubumuga (Amputee Football) yabaye mu mpera z’icyumweru, biyongerera amahirwe yo kwegukana ibikombe.

Ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025, ni bwo hakinwe imikino y’Icyiciro cya Kane cya Shampiyona ya Amputee Football mu Rwanda (Phase IV), ibera mu Karere ka Rubavu.

Mu bagabo hari guhatana amakipe 10 ari yo Karongi, Nyarugenge, Musanze, Kicukiro, Huye, Rubavu, Gatsibo, Nyamasheke, Nyabihu na Muhanga. Mu bagore ni atatu ya Nyanza, Musanze na Nyarugenge.

Mu bagabo, Karongi imaze gukina imikino 15 kandi yose yarayitsinze, ikaba ifite amanota 45. Ikurikiwe na Nyarugenge imaze gutsindwa umwe ikagira amanota 42, mu gihe Musanze iri ku mwanya wa gatatu irushwa amanota 19 n’ikipe ya mbere.

Mu bagore Nyanza yatsinze umukino umwe ikanganya ine ifite amanota arindwi, igakurikirwa na Musanze ifite atandatu kuko imikino itandatu yakinnye yose yayinganyije. Nyarugenge ya nyuma ifite amanota ane.

Iyi ni imikino yabanzirizaga Icyiciro cya Gatanu ari na cyo cya nyuma mu mwaka w’imikino wa 2024/25 (Phase V), giteganyijwe gukinwa mu mpera za Mata 2025, ari na bwo hazamenyekana amakipe azatwara ibikombe.

Amakipe akomeje guhatana muri Shampiyona ya Amputee Football
Amakipe atatu yonyine ni yo yitabiriye Shampiyona ya Amputee Football mu Bagore
Imikino y'Icyiciro cya Kane yabereye mu Karere ka Nyanza
Impera z'icyumweru zasize Nyanza iyoboye Shampiyona ya Amputee Football mu Bagore
Nyarugenge na Huye ni amwe mu makipe yakinnye mu mpera z'icyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .