00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amputee Football: Ikipe ya Gatete Fidèle na Ntambara Jean Paul yegukanye Igikombe cya Shampiyona muri Turikiya

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 May 2025 saa 08:50
Yasuwe :

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru w’abafite ubumuga, Gatete Fidèle na Ntambara Jean Paul, bafashije Malatya Bûyûksehir Belediyesi kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya Turikiya.

Mu mwaka ushize wa 2024, ni bwo aba bakinnyi bombi bavuye mu ikipe ya Pendik berekeza muri Malatya Büyükşehir, zombi zo muri Turikiya kugira ngo bazayifashe mu kibazo cy’ubusatirizi no mu kibuga hagati.

Mu mikino ya Shampiyona bahawe umwanya wo gukina, Gatete yinjije ibitego birindwi mu mwaka wose, mu gihe mugenzi we Ntambara usatira izamu anyuze ku ruhande yatsinze 25.
Ibi byatumye mu mikino 18 ya Shampiyona ya Turikiya bagira amanota 52, barusha ibakurikiye atandatu.

Mbere y’uko aba bakinnyi bagera muri iyi kipe yari ifite ibibazo by’amikoro byatewe n’ibiza byibasiye Turikiya. Ibi bibazo byatumye iyi kipe itarangiza umwaka ushize w’imikino.

Nyuma yo kwisuganya yashatse aba bakinnyi bombi nka bamwe mu bazayifasha, dore ko bari bamaze no gufasha Pendik kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2023-24.

Gatete Fidèle yafashije iyi kipe mu kibuga hagati
Malatya Bûyûksehir Belediyesi yegukanye igikombe cya Shampiyona muri Turikiya
Gatete Fidèle na Ntambara Jean Paul bishimira igikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .