Mu mwaka ushize wa 2024, ni bwo aba bakinnyi bombi bavuye mu ikipe ya Pendik berekeza muri Malatya Büyükşehir, zombi zo muri Turikiya kugira ngo bazayifashe mu kibazo cy’ubusatirizi no mu kibuga hagati.
Mu mikino ya Shampiyona bahawe umwanya wo gukina, Gatete yinjije ibitego birindwi mu mwaka wose, mu gihe mugenzi we Ntambara usatira izamu anyuze ku ruhande yatsinze 25.
Ibi byatumye mu mikino 18 ya Shampiyona ya Turikiya bagira amanota 52, barusha ibakurikiye atandatu.
Mbere y’uko aba bakinnyi bagera muri iyi kipe yari ifite ibibazo by’amikoro byatewe n’ibiza byibasiye Turikiya. Ibi bibazo byatumye iyi kipe itarangiza umwaka ushize w’imikino.
Nyuma yo kwisuganya yashatse aba bakinnyi bombi nka bamwe mu bazayifasha, dore ko bari bamaze no gufasha Pendik kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2023-24.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!