Formula 1 ni umukino udafite aho uhuriye cyane n’u Rwanda, ariko urebye amakuru ahari agaragaza ko intego zihari kandi zifatika mu kwinjira muri uyu mukino uyoboye indi mu masiganwa yo mu modoka.
Uyu mukino ugira byinshi byihariye haba ku ikoranabuhanga, ibikorwaremezo, amategeko y’imikinire n’ibindi bituma aba-sportif bawukunda. Tugiye kurebera hamwe muri byo ibituma Abanyarwanda n’Abanyafurika bagira amashyushyu yo kuwubonera ku butaka bwabo.
Formula 1 ni umukino ukinwa n’imodoka nto, ukaba uri kugasongero mu ikinwa muri iki cyiciro cyo gusiganwa mu modoka, ahanini bitewe n’umuvuduko, ikoranabuhanga rigendanye n’igihe n’urukundo ufitiwe n’abawureba.
Ubusanzwe iri rushanwa rikinirwa mu bice bitandukanye aribyo bita Grands Prix, rigakinirwa mu mihanda yabugenewe cyangwa indi ikoreshwa bisanzwe iba yafunzwe.
Buri siganwa riba ritanga amanota ku mukinnyi n’ikipe hagendewe ku buryo bitwaye mu masiganwa, hakaboneka utwara shampiyona iba mu mwaka wose.
Iby’ingenzi kuri Formula 1
Ni umukino wakomotse ku gitekerezo cy’andi marushanwa yakinirwaga i Burayi harimo World Manufacturers’ Championship na European Drivers’ Championship yatangiye hagati ya 1925 na 1939.
Mu 1946 habayeho kuganira kw’impande zombi bemeza amabwiriza amwe agenga aya marushanwa harimo n’imodoka zizajya zikoreshwa, ‘Formula 1’ ivuka ityo.
Nyuma y’umwaka umwe gusa ibyo byemejwe, iri rushanwa ryahise ritangira gukinwa ariko ritangizwa ku mugaragaro mu 1950, rirakura rikwira ku migabane yose yo ku Isi usibye Antarctica, rirema n’amasiganwa akomeye arimo Monaco mu Bufaransa, Silverstone mu Bwongereza na Monza mu Butaliyani.
Imodoka zifashishwa muri iri siganwa ziba ziremanywe imbaraga za moteri zirenze uko benshi babyibaza kuko zizifasha kugendera ku muvuduko uhambaye ugera ku bilometero 350 ku isaha.
Imodoka iri kumwe n’uyitwaye ntabwo igomba kurenza ibilo 798 nubwo hashyizweho itegeko rivuga ko umwaka utaha ari ukubyongera bikaba 800. Uburebure bwayo bugomba kuba butarenze metero 5,63, ubugari bwa metero 2 n’uburebure bwa metero 0,95.
Formula 1 ikinwa n’amakipe 10 aba agizwe n’abakinnyi babiri. Aya makipe ni Ferrari, Red Bull, McLaren, Mercedes, Aston Martin, RB Formula One Team, Haas, Alpine, Williams na Stake F1 Team Kick Sauber.
Ibi ariko bizahinduka mu mwaka utaha kuko amakipe azaba yemerewe gukina iri siganwa azaba yariyongereye akagera kuri 12 hakurikije amasezerano yasinywe n’abanyamuryango ba Formula 1.
Utwara izi modoka kandi agomba kuba yarapimwe neza ku buryo bwihariye ku buryo bimenyekana ko nta kibazo na kimwe cy’ubuzima afite by’umwihariko ubwo mutwe kugira ngo abashe guhangana n’iyo modoka idasanzwe.
Ibidasanzwe ku mukino wa Formula 1
Monaco Grand Prix yatangiye gukinwa mu 1955 ni ryo siganwa rya mbere ritangaje kandi rikomeye. Imihanda yaryo irambuye n’amakorosi arimo bituma abakinnyi benshi bayirahira kandi bagafata kuyitsinda nk’amateka akomeye.
Michael Schumacher na Lewis Hamilton batwaye Formula 1 inshuro zirindwi ni bo bakinnyi begukanye iri siganwa inshuro nyinshi kurusha abandi mu gihe uheruka kuritwara ari Max Verstappen.
Ikipe nziza ni Ferrari kuko yaryegukanye inshuro 16, igakurikirwa na Williams ifite icyenda, mu gihe McLaren na Mercedes ari inshuro umunani.
Ikipe ya Red Bull kugeza ubu ni yo ifite agahigo ko guhindurira imodoka amapine mu isiganwa hagati, aho mu isogonda rimwe n’iby’ijana 82 yari yamaze gukuramo amapine yangiritse ishyiramo andi.
Amabwiriza agenga umukino
Amanota yo muri Formula 1 ahabwa amakipe 10 ya mbere, aho ibanza igenerwa 25 mu gihe iya 10 ibona rimwe. Umukinnyi usoje amasiganwa yose ayoboye ni we utwara igikombe muri rusange ariko kuri buri siganwa hagahembwa batatu barushije abandi.
Amakipe atondekwa ku murongo mbere y’isiganwa, hakurikije ibihe aba yakoresheje ku munsi ubanziriza isiganwa mu cyo bita ‘Qualifying Sessions’.
Umutekano w’abakinnyi ni kimwe mu bintu by’ingenzi byitabwaho, aho buri wese uhatana agomba kuba yambaye umwambaro udahangarwa n’umuriro ku buryo wamurengera igihe imodoka ifashwe n’inkongi. Uyu wiyongeraho ingofero yabugenewe irinda umutwe n’ijosi.
Imodoka iba yubatse ku buryo ishyirwaho icyuma kirinda umukinnyi kuba yakora impanuka ituma ava mu ntebe yicayeho agatumbagira byamuviramo gukomereka ku buryo bukomeye.
Hari uburyo bukoreshwa buzwi nka ‘Flag System’ butanga amakuru ku mukinnyi mu gihe cy’isiganwa. Iyo abonye ibendera ry’umuhondo asabwa kwitonda kuko imbere ye hari ikibazo mu gihe umutuku umubwira ko agomba guhagarara ako kanya.
U Rwanda ku ruhembe mu kwakira iri siganwa muri Afurika
Afurika ntabwo irakira Formula 1 kuva mu myaka 30 ishize ubwo yaberaga muri Afurika y’Epfo. Ubu rero ubuyobozi bw’iyi mikino bwagaragaje ko igihe kigeze ngo imikino yongera kubera kuri uyu mugabane.
Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, aherutse kwerura ko u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kuba bwakwakira isiganwa ayoboye kandi ibiganiro ku mpande zombi bizagera heza muri Nzeri 2024, impande zombi zihuye.
Kwakira iri siganwa ku ruhande rw’u Rwanda ni imwe mu ntambwe rwaba ruteye muri gahunda yarwo yo gushora imari muri siporo. Inyungu zabyo ntabwo zizagerwaho n’iki gihugu kuko bizaba ari n’indi ntambwe ku karere ruherereyemo by’umwihariko.
Nubwo kubaka iki gikorwaremezo biba bihenze, ariko byatanga umusanzu ukomeye cyane mu iterambere rya siporo mu Rwanda no gukomeza gahunda yarwo yo kuba igicumbi cya siporo muri Afurika.
Biteganyijwe ko mu Rwanda hazabera Inteko Rusange ya FIA muri uyu mwaka ari nayo izaberamo umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza mu mikino yose yo gusiganwa mu modoka.
Amashusho yakozwe hifashishijwe AI
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!