00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashuri 400 yo mu Rwanda azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Kanama 2020 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Ibigo by’amashuri 400 byo mu bice bitandukanye by’igihugu bizaberamo gahunda y’imikino y’abafite ubumuga mu rwego rwo kugira ngo basabane na bagenzi babo bazima ndetse hagamijwe guca umuco wo kubaheza.

Ku wa Gatatu nibwo habaye igikorwa cyo kumurika umushinga wa “Unified Championship Schools” ugamije gushyiraho imikino izahuza abana bafite ubumuga bwo mu mutwe n’abandi basanzwe.

U Rwanda ni cyo gihugu cya Afurika cyatoranyijwe muri iyi gahunda mu gihe ku Isi hose uzakorewa mu bihugu bitandatu.

Iki gikorwa cyabereye muri Onomo Hotel, aho cyari cyahuje abagize Umuryango wa Special Olympics wita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe, Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y’Uburezi n’abahagarariye bimwe mu bigo by’amashuri bizakorerwamo uyu mushinga.

Pasiteri Sangwa Deus uyobora Special Olympics Rwanda yavuze ko uyu mushinga washyizweho kugira ngo ufashe abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kwisanga mu bandi.

Ati “Ni umushinga watewe inkunga n’Umwami Ben Zayed Al Nahyane [wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu] kugira ngo abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bahure na bagenzi babo batabufite, bakinire hamwe kugira ngo turandure umuco wo guheza bariya bana.”

Ibigo by’amashuri bizakorerwamo iyi gahunda binyuze mu mikino irimo umupira w’amaguru, Boccia n’imikino ngororamubiri, bizahabwa ibikoresho birimo imyambaro yo gukinana n’ibindi byishishwa muri iyo mikino.

Ushinzwe uyu mushinga, Muhamyangabo Jean Bosco, yavuze ko iyi mikino itatu ariyo izibandwaho, ariko bitewe n’uko hari n’abafite ubumuga bwo mu mutwe n’ubw’ingingo bashobora kutisangamo, hari indi izashyirwaho kugira ngo n’abo bibone muri iyi gahunda.

Ati “Impamvu twavuze iyi mikino ni uko ibikoresho tuzagura ari ibyayo, ariko hari igihe usanga umuntu afite ubumuga bwo mu mutwe anafite ubundi bw’ingingo ku buryo atakwibona mu mikino twavuze, tuzashaka indi yo kwidagadura yakwibonamo, akinane n’undi utamugaye.”

Habyarimana Florent ushinzwe Iterambere no gushaka impano muri Minisiteri y’Uburezi yavuze ko “Politiki ya siporo muri Minisiteri ya Siporo n’iyo mu mashuri byuzuzanya bitarebye ku muntu uwo ari we n’ubwo yaba afite ubumuga, bityo hazabaho kuzuzanya.”

Manzi Fabrice uhagarariye abandi bakinnyi muri Special Olympics Rwanda, yavuze ko bishimiye iki gikorwa kuko kizabafasha gusabana na bagenzi babo.

Ati “Twarabyishimiye, kandi twiteguye kwinjira mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga. Imbogamizi twabonye twahura nazo twaziganiriye n’ababishinzwe kandi turizera ko bizagenda neza.”

Binyuze mu butumwa batanze hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, Umuyobozi wungirije wa Special Olympics ku rwego mpuzamahanga ushinzwe Iterambere ry’Urubyiruko, Soeren Palumbo n’Umuyobozi w’uyu muryango muri Afurika, Joseph Nyambe, bashimiye u Rwanda rwemeye gutangiriramo uyu mushinga bavuga ko nugenda neza bizaha andi mahirwe ibindi bihugu.

Joseph Nyambe yagize ati “Ndashimira Guverinoma y’u Rwanda ikomeza kudushyigikira atari muri uyu mushinga gusa ahubwo n’ibindi bimeze nka wo ndetse tukaba tugiye gutangiza uburyo bwo gutuma abafite ubumuga bwo mu mutwe bisanga mu bandi.”

Iki gikorwa kizamara imyaka ine kugeza mu 2023, kizakorerwa mu bigo by’amashuri 400 byo mu Rwanda, ku ikubitiro hakazabanza ibigo by’amashuri 40 byo mu Mujyi wa Kigali.

Mu Ntara y’Uburasirazuba, uyu mushinga uzakorerwa mu bigo 70, mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba ni mu bigo 120 mu gihe mu Majyepfo ari mu bigo 170.

Uyu mushinga watewe inkunga n’umwami wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Khalifa ben Zayed Al Nahyane. U Rwanda rukaba rwaragenewe ibihumbi 600$ mu gihe muri rusange ibihugu bitandatu byose uzakorerwamo ku Isi, byagenewe miliyoni 25$.

Kugeza magingo aya, umuryango wa Special Olympics Rwanda ukorera mu turere 23, ukaba ufite abakinnyi 18,100.

Hamuritswe umushinga wa "Unified Championship Schools" ugamije guhuza abana bafite ubumuga bwo mu mutwe n'abataramugaye binyuze mu mikino
Ushinzwe uyu mushinga, Muhamyangabo Jean Bosco, asobanura uburyo uzakorwamo
Pasiteri Sangwa Deus uyobora Special Olympics Rwanda yavuze ko bizafasha kurandura umuco wo guheza abana bafite ubumuga bwo mu mutwe
Muhamyangabo Jean Bosco avuga ko hari indi mikino ishobora kongerwa mu yateganyijwe kugira ngo abana bose bisange muri iyi gahunda
Habyarimana Florent ushinzwe iterambere no gushaka impano muri Minisiteri y'Uburezi avuga ko hazabaho ubufatanye na Minisiteri ya Siporo
Manzi Fabrice yavuze ko we n'abakinnyi bagenzi be ahagarariye, biteguye kwitabira ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .