00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe ya Gasabo na Gisagara yatangiye neza muri Shampiyona ya Sitting Volleyball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Ugushyingo 2021 saa 09:56
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru gishize, ku wa 27 no ku wa 28 Ugushyingo 2021, hakinwe igice kibanza cya Shampiyona ya Sitting Volleyball y’umwaka w’imikino wa 2021/22 mu bagabo n’abagore, aho imikino yose yabereye muri Stade y’Akarere ka Bugesera.

Mu mikino y’abagabo yabaye ku Cyumweru, ikipe ya Gisagara n’iya Gasabo (Intwari) ni zo zitatsinzwe muri iki cyiciro kibanza cya Shampiyona ya Sitting Volleyball.

Amakipe yari yitabiriye ni iya Gisagara, Gasabo, Kicukiro, Rubavu, Musanze, Gatsibo, Karongi, Gicumbi, Rusizi, Rutsiro, Ruhango, Ngoma, Rulindo, Burera, Nyamasheke, Muhanga, Nyanza, Kirehe na Nyagatare mu gihe Huye itakinnye.

Mu bagore, hari hitabiriye amakipe 10 ariyo Bugesera, Gicumbi, Musanze, Nyarugenge, Gakenke, Rulindo, Nyamasheke, Rubavu, Ngoma na Ruhango.

Musanze, Gicumbi na Bugesera ni zo kipe zatsinze imikino yazo yose muri iyi mikino y’abagore yabaye ku wa Gatandatu.

Ubwo yatangizaga iyi mikino, Perezida wa Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga mu Rwanda (NPC), Murema Jean Baptitse usanzwe ukinira ikipe ya Gasabo, yavuze ko bishimishije kuba Shampiyona yongeye gukinwa nyuma y’uko mu mwaka ushize itabaye kubera COVID-19.

Ati “Duheruka guhura gutya mu 2019. Kuva rero twongeye guhura muri Shampiyona yacu ya Sitting Volleyball ni ikintu gikomeye dukwiye kwishimira. Kugira ngo twemererwe hari ibyo twumvikanye na Minisiteri ya Siporo ari byo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi bigomba gukorwa.”

Yashimiye kandi abayobozi b’amakipe uburyo bongeye kwisuganya muri ibi bihe bya COVID-19, abakinnyi bose bakaba bongeye kwitabira amarushanwa.

Ati “Twari dufite impungenge nka NPC niba tuzongera kubona Shampiyona yacu ya Sitting Volleyball uko yari imeze mbere ubwo COVID-19 izaba igabanutse, kubera ko iki cyorezo cyahungabanyije byinshi, ariko ubu dufite amakipe agera muri 20 y’abagabo.”

Biteganyijwe ko igice (phase) cya kabiri cy’iyi Shampiyona kizakinwa tariki 19 n’iya 20 Ukuboza 2021, imikino ikazabera mu Karere ka Huye.

Uko amakipe yatsindanye mu bagore:

  • Nyarugenge 2-0 Rubavu
  • Bugesera 2-0 Ngoma
  • Rulindo 2-0 Ruhango
  • Gicumbi 2-0 Nyamasheke
  • Musanze 2-0 Gakenke
  • Bugesera 2-0 Nyamasheke
  • Rubavu 2-0 Ngoma
  • Gicumbi 2-0 Rulindo
  • Musanze 2-0 Nyarugenge
  • Gakenke 2-0 Ruhango
  • Bugesera 2-0 Rubavu
  • Nyamasheke 2-0 Rulindo
  • Musanze 2-0 Ngoma
  • Gicumbi 2-0 Gakenke
  • Nyarugenge 2-0 Ruhango

Uko amakipe yatsindanye mu bagabo:

  • Gisagara 2-0 Nyagatare
  • Gasabo 2-0 Kirehe
  • Kicukiro 2-0 Nyanza
  • Rubavu 2-0 Muhanga
  • Musanze 2-0 Nyamasheke
  • Gatsibo 0-2 Burera
  • Karongi 2-0 Huye
  • Gicumbi 2-0 Rulindo
  • Rusizi 2-0 Ngoma
  • Rutsiro 2-0 Ruhango
  • Gisagara 2-0 Kirehe
  • Nyagatare 1-2 Nyanza
  • Gasabo 2-0 Muhanga
  • Kicukiro 2-0 Nyamasheke
  • Rubavu 2-0 Burera
  • Musanze 2-0 Huye
  • Gatsibo 0-2 Rulindo
  • Karongi 2-1 Ngoma
  • Gicumbi 1-2 Ruhango
  • Rusizi 2-0 Rutsiro
  • Gisagara 2-0 Nyanza
  • Kirehe 2-0 Muhanga
  • Nyagatare 2-1 Nyamasheke
  • Gasabo 2-0 Burera
Gasabo iri mu makipe yitwaye neza mu gice kibanza cya Shampiyoa ya Sitting Volleyball
Amakipe agera kuri 20 y'abagabo yahuriye mu Bugesera ku Cyumweru ubwo hatangiraga Shampiyona ya 2021/22

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .