Imikino yose yabereye muri Gymnase ya Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga (NPC Rwanda) i Remera, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.
Yari yitabiriwe n’amakipe 10 mu bagore, ni ukuvuga Kicukiro, Kayonza, Ngoma, Rubavu, Musanze, Gicumbi, Gakenke, Kamonyi, Ruhango na Nyanza.
Ni mu gihe mu bagabo na ho hitabiriye amakipe 10 ari yo Gasabo, Kirehe, Kayonza, Rutsiro, Karongi, Rubavu, Ruhango, Kamonyi, Nyaruguru na Musanze.
Mu bagore, Ikipe ya Musanze ifite igikombe giheruka, yongeye kwitwara neza, isoza ku mwanya wa mbere n’amanota 27, ni nyuma yo gutsinda imikino yose yakinnye.
Yakurikiwe na Gicumbi yagize amanota 25, Kicukiro yagize amanota 21 izigamye ibitego 15 kurusha Kamonyi zanganyije amanota mu gihe ikipe ya gatanu yabaye Ruhango yagize amanota 19.
Mu bagabo, naho Musanze yabaye iya mbere n’amanota 27, ikurikirwa na Rutsiro yagize amanota 23.
Umwanya wa gatatu wegukanywe na Karongi yagize amanota 21 izigamye ibitego 24, ikurikiwe na Gasabo izigama ibitego 16 mu gihe Kayonza yabaye iya gatanu n’amanota 17.
Imikino ya nyuma ya Shampiyona ya Sitball mu byiciro byombi, iteganyijwe tariki ya 1 Werurwe 2025.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!