Ni imikino yabaye tariki ya 18 n’iya 19 Mutarama 2025, mu makipe y’abagabo n’abagore akina Icyiciro cya Mbere ndetse n’akina Icyiciro cya Kabiri mu bagabo.
Mu bagore, Bugesera yakomeje iri ku mwanya wa mbere n’amanota 21 nyuma yo gutsinda imikino irindwi yakinnye, ikurikirwa na Nyarugenge yagize amanota 18, Musanze yagize amanota 13 na Rulindo yagize amanota 12.
Andi makipe ane yabonye itike muri iki cyiciro ni Rusizi yagize amanota umunani, Rwamagana yagize amanota atandatu, Gakenke yagize amanota atanu na Ruhango itaratsinze umukino n’umwe.
Mu bagabo bakina Icyiciro cya Mbere, amakipe umunani yatsindiye kuzakina agace ka nyuma arangajwe imbere na Musanze yagize amanota 25, Gasabo yagize amanota 24 na Gisagara yagize amanota 23 ku mwanya wa gatatu.
Ku mwanya wa kane hari Rwamagana n’amanota 16, igakurikirwa na Burera yagize amanota 15, Rusizi n’amanota 14, Kicukiro n’amanota umunani ndetse na Nyagatare yagize amanota ane.
Amakipe abiri atarabashije kubona itike ni UR Rukara yagize amanota ane na Rubavu yagize amanota abiri.
Mu bagabo bakina Icyiciro cya Kabiri, Ruhango yatsindiye kuzakina agace ka nyuma ari iya mbere, ikurikiwe na Nyanza, Kayonza, Rutsiro, Gatsibo, UR Huye, Muhanga na UR Nyagatare.
Agace ka Kane ari na ko ka nyuma ka Shampiyona ya Sitting Volleyball ya 2024/25 kazakinirwa i Kigali tariki ya 15 n’iya 16 Werurwe 2025.
Uduce dutatu tubanza twakiniwe i Kigali mu Ukwakira n’Ugushyingo ndetse n’i Gisagara muri iyi Mutarama.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!