00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe azakina imikino ya nyuma muri Shampiyona ya Sitting Volleyball yamenyekanye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 January 2025 saa 08:55
Yasuwe :

Imikino y’Agace ka Gatatu ka Shampiyona ya Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore, yabereye mu Karere ka Gisagara mu mpera z’icyumweru gishize, yasize hamenyekanye amakipe azakina agace ka nyuma gateganyijwe muri Werurwe 2025.

Ni imikino yabaye tariki ya 18 n’iya 19 Mutarama 2025, mu makipe y’abagabo n’abagore akina Icyiciro cya Mbere ndetse n’akina Icyiciro cya Kabiri mu bagabo.

Mu bagore, Bugesera yakomeje iri ku mwanya wa mbere n’amanota 21 nyuma yo gutsinda imikino irindwi yakinnye, ikurikirwa na Nyarugenge yagize amanota 18, Musanze yagize amanota 13 na Rulindo yagize amanota 12.

Andi makipe ane yabonye itike muri iki cyiciro ni Rusizi yagize amanota umunani, Rwamagana yagize amanota atandatu, Gakenke yagize amanota atanu na Ruhango itaratsinze umukino n’umwe.

Mu bagabo bakina Icyiciro cya Mbere, amakipe umunani yatsindiye kuzakina agace ka nyuma arangajwe imbere na Musanze yagize amanota 25, Gasabo yagize amanota 24 na Gisagara yagize amanota 23 ku mwanya wa gatatu.

Ku mwanya wa kane hari Rwamagana n’amanota 16, igakurikirwa na Burera yagize amanota 15, Rusizi n’amanota 14, Kicukiro n’amanota umunani ndetse na Nyagatare yagize amanota ane.

Amakipe abiri atarabashije kubona itike ni UR Rukara yagize amanota ane na Rubavu yagize amanota abiri.

Mu bagabo bakina Icyiciro cya Kabiri, Ruhango yatsindiye kuzakina agace ka nyuma ari iya mbere, ikurikiwe na Nyanza, Kayonza, Rutsiro, Gatsibo, UR Huye, Muhanga na UR Nyagatare.

Agace ka Kane ari na ko ka nyuma ka Shampiyona ya Sitting Volleyball ya 2024/25 kazakinirwa i Kigali tariki ya 15 n’iya 16 Werurwe 2025.

Uduce dutatu tubanza twakiniwe i Kigali mu Ukwakira n’Ugushyingo ndetse n’i Gisagara muri iyi Mutarama.

Gasabo yabaye iya kabiri mu bagabo bakina Icyiciro cya Mbere
Kicukiro iri mu makipe umunani azakina imikino ya nyuma mu bagabo
Ikipe ya Rulindo yasoje agace ka gatatu iri mu makipe ane ya mbere mu bagore
Ikipe ya Gatsibo na yo ikina icyiciro cya kabiri mu bagabo
UR Rukara yabuze amahirwe yo kuzakina imikino ya nyuma iteganyijwe muri Werurwe
Gisagara VC iri mu makipe yitwaye neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .