Amakipe atanu ahagarariye u Rwanda muri FEASSSA 2019 yitwaye neza ku munsi wa mbere

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Kanama 2019 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

Imikino ihuza ibigo by’amashuri byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ikomeje kubera i Arusha muri Tanzania yakomeje kuri uyu wa Gatandatu hakinwa umunsi wa Mbere, aho amakipe atanu yo mu Rwanda ari yo yitwaye neza.

Iyi mikino iri kuba ku nshuro ya 18, yatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatanu mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania, aho u Rwanda ruhagarariwe n’amakipe 16 mu mikino irimo Umupira w’Amaguru, Volleyball, Basketball, Handball, Gusiganwa ku maguru, Koga na Tennis.

Mu mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’Umupira w’Amaguru y’abahungu ya Lycée de Kigali yanganyije na Jinja SS yo muri Uganda ubusa ku busa naho mu bakobwa, Remera Rukoma inyagirwa na Kawempe Muslim yo muri Uganda ibitego 4-0.

Muri Basketball y’abakobwa, Kaya Tiwi yo muri Kenya yatsinze Ste Bernadette yo mu Rwanda amanota 42-37, Lycée de Kigali itsindwa na Buruburu yo muri Kenya amanota 45-42.

Mu bahungu, Kibuli SS yo mu Uganda yatsinzwe na Lycée de Kigali amanota 64-44 naho Dagoretti yo muri Kenya itsinda Collège Marie Reine yo mu Rwanda amanota 53-49.

Muri Volleyball y’abahungu, Petit Seminaire ya Karubanda yatsinzwe na Don Bosco Gatenga amaseti 3-1, IPRC Karongi itsinda Dynamic yo muri Uganda amaseti 3-0.

Muri Handball y’abahungu, ADEGI y’i Gituza yatsinze Collège Gisenyi ibitego 38-25 mu gihe umukino wari guhuza E S Kigoma na St Lukes Mimilili yo muri Kenya utarangiye kubera ko bwije ukirimo ndetse ukaba ukomeza kuri uyu iki Cyumweru.

Mu mukino wo Koga (swimming) , abakinnyi bose uko ari abahungu batandatu; Maniraguha Eloi, Harindimana Armini, Rukundinka Steven, Kamali Alexis, Niyibizi Cedric na Iradukunda Eric barakina mu mukino wa nyuma uteganyijwe kuri iki Cyumweru.

Imikino ngororamubiri (athletics) izaba tariki 22 na 23 Kanama mu gihe muri Tennis yo ku butaka; abakinnyi babiri muri batanu barakomeza amarushanwa kuri iki Cyumweru.

Muri rusange, amakipe y’u Rwanda yitwaye neza ku munsi wa mbere w’imikino ni atanu: ADEGI muri Handball (abahungu), Indangaburezi muri Volleyball (abakobwa), IPRC Karongi muri Volleyball (abahungu), Don Bosco Gatenga muri Volleyball (abahungu), LDK muri Basketball (abahungu) n’ikipe yo Koga.

Abahagarariye u Rwanda muri iyi mikino ya FEASSSA bavuga ko zimwe mu mbogamizi bahura na zo harimo ihindagurika ry’amasaha yo gukiniraho ndetse n’ibibuga bitatanye harimo n’intera uvuye aho abakinnyi barara kugera aho bakinira.

Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, Abadepite b’u Rwanda bari muri EALA ndetse na Diaspora y’Abanyarwanda baba Arusha bakaba baba hafi amakipe ahagarariye u Rwanda.

U Rwanda rwatangiranye umusaruro uvanze mu mupira w'amaguru
Abahungu bahagarariye u Rwanda mu mukino wo Koga bose batsindiye gukomeza ku mukino wa nyuma
Umunyamabanga wa EAC, ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Bazivamo Christophe aganira n'abagiye bayoboye amakipe y'u Rwanda mu mikino ya FEASSSA 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza