Amakipe ahagarariye u Rwanda yitwaye neza mu mikino y’amatsinda, aho Police HC yatsinze SOS HC y’i Burundi ibitego 42-32, APR HC itsinda Cobra yo muri Sudani y’Epfo ibitego 32-28.
Gicumbi HT yatsinzwe na NCPB yo muri Kenya ibitego 31-21, mu gihe UB Sports yandagaje Juba City yo muri Sudani y’Epfo iyitsinda ibitego 51-14.
Mu bagore, u Rwanda ntabwo rwitwaye neza kuko NRB Water yo muri Kenya yatsinze University of Kigali ibitego 33-25, Police WHC itsinda ESC Nyamagabe ibitego 46-28.
Mu mikino ya ¼, NCPB yo muri Kenya irahura na Juba City yo muri Afurika y’Epfo saa munani, APR ikine na UB Sports saa 15:30, Police HC ihure na Gicumbi HT saa 17:00, mu gihe SOS HC y’i Burundi ikina na Cobra yo muri Sudani y’Epfo saa 18:30.
Imikino yose irabera muri Petit Stade i Remera.
National Cereals and Produce Board (NCPB) yo muri Kenya ni ikipe yo kwitondera kuko ifite iri rushanwa inshuro ebyiri ziheruka, mu 2022 na 2023.
Mu ry’umwaka ushize, yatsinze Gicumbi HT ibitego 34-32 ubwo ryaberaga i Nairobi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!