00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe ane yo mu Rwanda yageze muri ¼ cya ‘ECAHF Senior Club Championship’ iri kubera i Kigali

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 19 December 2024 saa 10:50
Yasuwe :

Amakipe ane yo mu Rwanda ari yo Police HC, Gicumbi HT, APR HC na UB Sports yageze muri ¼ cy’irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ‘ECAHF Senior Club Championship’ rikomeje kubera i Kigali.

Amakipe ahagarariye u Rwanda yitwaye neza mu mikino y’amatsinda, aho Police HC yatsinze SOS HC y’i Burundi ibitego 42-32, APR HC itsinda Cobra yo muri Sudani y’Epfo ibitego 32-28.

Gicumbi HT yatsinzwe na NCPB yo muri Kenya ibitego 31-21, mu gihe UB Sports yandagaje Juba City yo muri Sudani y’Epfo iyitsinda ibitego 51-14.

Mu bagore, u Rwanda ntabwo rwitwaye neza kuko NRB Water yo muri Kenya yatsinze University of Kigali ibitego 33-25, Police WHC itsinda ESC Nyamagabe ibitego 46-28.

Mu mikino ya ¼, NCPB yo muri Kenya irahura na Juba City yo muri Afurika y’Epfo saa munani, APR ikine na UB Sports saa 15:30, Police HC ihure na Gicumbi HT saa 17:00, mu gihe SOS HC y’i Burundi ikina na Cobra yo muri Sudani y’Epfo saa 18:30.

Imikino yose irabera muri Petit Stade i Remera.

National Cereals and Produce Board (NCPB) yo muri Kenya ni ikipe yo kwitondera kuko ifite iri rushanwa inshuro ebyiri ziheruka, mu 2022 na 2023.

Mu ry’umwaka ushize, yatsinze Gicumbi HT ibitego 34-32 ubwo ryaberaga i Nairobi.

APR HC irahura na UB Sports zombi zo mu Rwanda saa 15:30
Police HC ikomeje kwitwara neza muri iri rushanwa
NCPB yo muri Kenya ni ikipe yo kwitondera muri iri rushanwa
Nairobi Water yatsinze University of Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .