00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alvin Kamara yatawe muri yombi nyuma y’umukino wa Pro Bowl 2022

Yanditswe na Blaise Mukwende Nziza
Kuya 7 Gashyantare 2022 saa 12:45
Yasuwe :

Myugariro w’Ikipe ya New Orleans Saints yo muri Shampiyona ya NFL, Alvin Kamara, yafunzwe na Polisi yo mu Mujyi wa Las Vegas wakiriye umukino w’intoranywa wa Pro Browl 2022.

Alvin Kamara yatawe muri yombi nyuma y’ibirego byagiye hanze bimushinja kuba yarakubise umuntu akamukomeretsa bikabije kugeza aho hitabazwa ubuvuzi bwihutirwa.

Ibyo byabaye ku munsi wabanjirije umukino wa Pro Bowl wabaye ku Cyumweru nk’uko Ishami rya Polisi y’Umujyi wa Las Vegas ryabitangaje.

Nyuma yo guherekeza uwahohotewe ku bitaro, Polisi yatangiye iperereza ryasanze icyaha kuri Kamara wagaragaye mu mukino wa Pro Bowl 2022 ku Cyumweru.

Kamara ntiyagoye Polisi ubwo yafatwaga akajyanwa muri kasho ya Clark County aho akurikiranyweho ibirego byo gukubita no gukomeretsa, ariko iperereza rikaba rigikomeje.

Icyaha nikimuhama, Kamara ashobora gufungwa imyaka myinshi hagendewe ku cyo itegeko ryo muri Leta ya Nevada ribivugaho.

Kuri uyu wa Mbere, byitezwe ko uyu mukinnyi w’imyaka 26 agezwa imbere y’urukiko mu gihe bibaye ngombwa ko akurikiranwa ari hanze, yaba asabwa kwishyura 5000$ (agera kuri miliyoni 5 Frw).

Alvin Kamara asanzwe akinira Ikipe ya New Orleans Saints yari ku ruhande rwa AFC muri Pro Bowl 2022. Ni inshuro ya gatanu yikurikiranya uyu mukinnyi yatoranyijwe mu bakina Pro Bowl kuva atangiye gukina muri NFL mu 2017.

Kamara na Ernie Nevers ni bo bakinnyi bonyine bafite agahigo ko gutsinda touch down (inota cyangwa igitego) esheshatu mu mukino umwe mu mateka y’umukino w’intoki wa American Football muri Shampiyona ya NFL.

Umukino wa Pro Bowl 2022 wabereye kuri Allegiant Stadium i Las Vegas, warangiye intoranywa zo muri AFC (icyerekezo cy’Iburasirazuba) zitsinze amanota 41 kuri 35 ya NFC (icyerekezo cy’Iburengerazuba).

Kuri iyi nshuro, abakinnyi bo mu makipe atandukanye yo muri NFL bagiye bavangwa hatitawe ku cyerekezo bavamo.

AFC yabifashijwemo na Justin Herbert watanze imipira ibiri yavuyemo amanota biza no kumuhesha igihembo cy’umusatirizi mwiza w’umukino mu gihe Maxx Crosby wambuye abakinnyi b’ikipe bahanganye imipira ibiri nyuma yo kubigerageza inshuro eshanu, yatowe nka myugariro mwiza w’umukino.

Ku ruhande rwa NFC, byari umwaka wa gatanu wikurikiranya itsindwa muri uyu mukino.

Amafaranga yari yateganyijwe guhemba abitwaye neza mu mukino, azakoreshwa mu gufasha igikorwa runaka abayatsindiye bazifuza kuyatangamo.

Ibihembo Justin Herbert na Maxx Crosby begukanye muri uyu mukino byabahesheje milliyoni 20 Frw.

Alvin Kamara yatawe muri yombi nyuma yo gukina umukino w'intoranywa wa Pro Bowl 2022
Kamara w'imyaka 26 akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umuntu bahuriye mu kabyiniro ku wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .