Akarere ka Rulindo gashobora kwiyongera ku tundi dukoreshwa muri ‘Rally’

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 24 Ukuboza 2018 saa 04:17
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere abakinnyi b’umukino wo gusiganwa mu modoka bakoze imyiyereko mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rulindo, Umuyobozi wako yemeza ko bitarenze Gicurasi 2019 hazashyirwa isiganwa.

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018 ku musozi wa Tare wo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Bushoki mu kagari ka Nyirangarama hateraniye abakinnyi umunani b’umukino wo gusiganwa mu modoka batumiwe n’Akarere ka Rulino ku bufatanye na ‘Enterprise Urwibutso’.

Hakozwe imyiyereko y’uyu mukino mu rwego rwo gukundisha abatuye aka karere umukino wa Rally no kugerageza imihanda yo ku musozi wa Tare ishobora kongerwa ku ngengabihe ya Shampiyona y’u Rwanda umwaka utaha nkuko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Emmanuel Kayiranga.

Yagize ati “Uyu musozi wa Tare twawugeneye imikino. Nyuma y’indi mikino twabanje ubu isiganwa ry’imodoka niryo ryari ritahiwe. Abaturage bishimiye kubona iyi myiyereko nubwo bo baba badatwaye ariko ni umukino mushya hano kandi unogeye ijisho.”

Avuga ku hazaza h’uyu mukino muri Rulindo, Kayiranga yakomeje agira ati“Turi mu biganiro na Enterprise Urwibutso, umufatanyabikorwa usanzwe akorana n’umukino wa Rally kandi ukorera mu karere kacu, ku buryo bitarenze muri Gicurasi (2019) dushobora kwakira isiganwa ry’imodoka na moto.”

Uyu muyobozi yanitabiriye iyi myiyereko y’imodoka yakoranye n’Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso, Sina Gerrard n’abandi bakinnyi basanzwe bitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda nka Fabrice ’Yoto’ Nyiridandi usanzwe ari mu bakinnyi ba mbere mu gihugu.

Akarere ka Rulindo gashobora kwiyongera ku tundi dusanzwe dukoreshwa muri shampiyona y’umukino wo gusiganwa mu modoka nka Bugesera, Gasabo, Nyarugenge, Huye, Gisagara na Gakenke.

Akarere ka Rulindo kihaye intego yo kwakira isiganwa rimwe ry'imodoka muri Gicurasi 2019
Bamanuka umusozi wa Tare
Abitabiriye iyi myiyereko bagenewe ibihembo
Nyirinkindi Yoto Fabrice ari mu bitabiriye iki gikorwa
Sina Gérard na Kayiranga Emmanuel uyobora Rulindo barifuza kwakira rimwe mu masiganwa agize shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza