Muri uyu mukino wa nyuma wabaye ku wa Gatandatu, Springboks ya Afurika y’Epfo yahiriwe n’igice cya mbere yatsinzemo ‘try’ enye z’amanota 20 zirimo ebyiri za Aphelele Fassi n’indi imwe yatsinzwe na Cheslin Kolbe ku mupira yamuhaye.
Pieter-Steph du Toit wabaye umukinnyi w’umukino, na we yatsinze ‘try’ imwe mu gice cya mbere, atsinda indi mu gice cya kabiri.
Muri iyi minota 40 ya nyuma, abandi batsinze ‘try’ [kugeza umupira ku murongo wo gutsindiraho bitanga amanota atanu] ni Malcolm Marx na Jesse Kriel.
Ni mu gihe abatsinze ‘conversion’ [uburyo bw’amanota abiri wongezwa umaze gutsinda try] za Afurika y’Epfo ari Hendrikse watsinze ebyiri na Handre Pollard watsinze eshatu mu gihe kandi Hendrikse yatsinze penaliti y’amanota atatu.
Argetine yatsindiwe na Tomas Albornoz kuri ‘try’ na ‘conversion’ yahawe mu gice cya mbere.
Byahinduye isura mu gice cya kabiri ubwo Pablo Matera wa Los Pumas ya Argentine, yahabwaga ikarita y’umuhondo nyuma yahinduwemo itukura y’iminota 20 nyuma yo kugonga Vincent Koch n’umutwe.
Amakosa atandukanye y’abarimo Santiago Carreras yatanze icyuho ku ruhande rwa Argentine, Afurika y’Epfo ibibyaza umusaruro kugeza ubwo yatsinze umukino ku manota 48-7.
Afurika y’Epfo yaherukaga kwegukana iri rushanwa mu 2019. Riyihuza hamwe na Nouvelle-Zélande, Argentine na Australie nk’ibihugu bihagaze neza kurusha ibindi mu gice cy’Amajyepfo y’Isi.
Ni rimwe n’iribera mu Majyaruguru y’Isi ryo rihuza u Bwongereza, u Bufaransa, u Butaliyani, Écosse, Pays de Galles na Irlande yatwaye irushanwa ry’uyu mwaka.
Abakinnyi bari bitabajwe:
Afurika y’Epfo: Fassi, Kolbe, Kriel, De Allende, Arendse; Libbok, Hendrikse; Nche, Mbonambi, Malherbe, Etzebeth, Nortje, Kolisi (capt), Du Toit, Wiese.
Abasimbura: Marx, Steenekamp, Koch, Louw, Smith, Reinach, Pollard, Am.
Argentine: S Carreras; Isgro, Moroni, Chocobares, M Carreras; Albornoz, Garcia; Gallo, Montoya (capt), Sclavi, Rubiolo, Lavanini, Gonzalez, Grondona, Oviedo.
Abasimbura: Ruiz, Calles, Delgado, Molina, Matera, Bazan Velez, Cinti, Cruz Mallia.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!