00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abazahagararira u Rwanda mu Mikino Paralempike bahize gukora impinduka bakegukana umudali i Paris

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 August 2024 saa 10:42
Yasuwe :

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu Mikino Paralempike ya Paris, barimo Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Sitting Volleyball na Niyibizi Emmanuel usiganwa ku maguru muri metero 1500, bavuze ko intego bafite ari ugukora impinduka bakaba bakwegukana umudali.

Imikino Paralempike y’uyu mwaka izatangira tariki ya 28 Kanama, isozwe ku wa 8 Nzeri 2024.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball, Mukobwankawe Liliane, yavuze ko imyiteguro yagenze neza kuko bayimazemo ukwezi n’ibyumweru bibiri, ashimangira ko ikizabajyana i Paris ari ugukora ibitandukanye n’ibyo bari basanzwe bakora.

Ati “Icyo tugiye gukora mu Bufaransa ni ukugaragaza impinduka nk’abantu bagiye mu Mikino Paralempike ya gatatu, nk’abantu kandi bafite umwanya wa gatanu ku rwego rw’Isi.”

Inzira y’u Rwanda ntizaba yoroshye kuko Canada na Brésil biri imbere yarwo ku rutonde rw’Isi, biri hamwe na rwo mu itsinda nk’uko bimeze kuri Slovénie.

Gusa, Mukobwankawe yavuze ko hari uburyo bamaze kumenya ayo makipe ku buryo atabakanga nubwo yo agizwe n’abakinnyi bakina bihoraho.

Ati “Ni ikipe zikomeye ubona aho bageze ubuzima bwabo ari ugukina buri munsi ariko ibyo ntibiduteye ubwoba kuko nka Canada twatangiriye rimwe gukina. Twiteguye gukina kuko ntabwo ari ubwa mbere duhuye. Nko kuri njye ni inshuro ya 10 tuzaba duhuye na bo.”

Mukobwankawe yashimangiye ko Ikipe y’Igihugu yagiye izamura urwego ugereranyije n’uburyo yakinnye i Rio mu 2016 n’uko iheruka kwitwara i Tokyo mu 2020 [Imikino yabaye mu 2021].

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Dr Mosaad Elauity, na we yashimangiye ko bagiye guhatana kuko urwego rw’abakinnyi be rumaze kuzamuka ugereranyije n’uburyo bari basanzwe bakina.

Ati “Ntabwo tuzajya hariya gukina, tuzajya guhatana kandi ndatekereza ko dushobora kugira umusaruro mwiza kuko ikipe yarazamutse, yarahindutse cyane mu bice byose. Ntabwo tuzorohera ibyo bihugu bikomeye.”

Yavuze ko imyiteguro itagenze neza uko babyifuzaga kuko batashoboye kwitabira irushanwa ry’amakipe atandatu ya mbere ku Isi n’umwiherero bari gukorera mu Buholandi, Irlande no mu Butaliyani, ariko ibyo bitazaba urwitwazo.

Yongeyeho ati “Intego yacu ni iy’igihe kirekire, ubu turareba cyane Imikino ya Los Angeles [mu 2028] ariko ibyo tuzakora ubu ni intambwe izatugeza aho. Ndabizi hari amakosa tuzajya dukora kuko tutabonye imikino ya gicuti yo kuyakosoreramo, ariko tuzagerageza ibishoboka.”

Niyibizi Emmanuel uzahagararira u Rwanda mu gusiganwa ku maguru muri metero 1500, yavuze ko yifitiye icyizere cyo ko kwegukana umudali kuko yize ku bakinnyi bazaba bahanganye.

Ati “Urwego niyizeyeho ntabwo ari rubi cyane, uretse ko ntagize amahirwe yo kwitabira i Tokyo, ariko ubu ndizera ko meze neza. Ntabwo ari ibihe byaje kuri tombola, buri wese [mu bo tuzahangana] nagerageje kumwigaho, undusha namenye icyo andusha, uwo tunganya nkamenya uko nabyitwaramo. Imyitozo nkora navuga ko iri mpuzamahanga, nabonye nabicomekaho umudali ukaza.”

Ikipe y’u Rwanda izahaguruka i Kigali mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 12 Kanama, ifite intego yo gushaka umwanya wa kabiri cyangwa uwa gatatu mu gihe intego ya 2028 ari ugutwara umudali wa Zahabu.

Muri Sitting Volleyball, u Rwanda ruzatangirira kuri Brésil tariki ya 29 Kanama, rukurikizeho Slovénie nyuma y’iminsi ibiri mu gihe ruzasoreza imikino yo mu Itsinda B kuri Canada tariki ya 3 Nzeri.

U Rwanda rufite umudali umwe mu Mikino Paralempike wegukanywe na Nkundabera Jean de Dieu wabaye uwa gatatu mu gusiganwa metero 800 ku maguru mu Mikino ya Athènes mu 2004.

Abagize Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball:

  1. Mulisa Hosiana
  2. Mukobwankawe Liliane
  3. Bazubagira Claudine
  4. Umutoni Clémentine
  5. Musabyemariya Alice
  6. Nyiranshimiyimana Agnès
  7. Uwimpuhwe Faustina
  8. Nyiraneza Solange
  9. Mahoro Marcianne
  10. Nyirambarushimana Sandrine
  11. Mutuyimana Chantal
  12. Mucyo Marie Adeline
  13. Murebwayire Claudine
  14. Imanishimwe Yvonne
  1. Umutoza: Dr Mosaad Elauity
  2. Umutoza Wungirije: Ndamyumugabe Emmanuel na Umutesi Rubayiza M. Josée
  3. Team Manager: Niragire Angélique
  4. Umuganga: Nzayisenga Sauda
Perezida wa NPC Rwanda, Murema Jean Baptiste, aganira n'itangazamakuru ku wa Gatanu
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball, Dr. Mosaad Elauity, yavuze ko intego bajyanye i Paris ari uguhatana aho gukina
Kapiteni Mukobwankawe Liliane asanga igihe kigeze ngo habe impinduka mu musaruro w'Ikipe y'Igihugu
Niyibizi Emmanuel azasiganwa ku maguru metero 1500
Mu birori byo gutangiza Imikino Paralempike ya Paris, Abanyarwanda bazambara imikenyero
Imyambaro Niyibizi Emmanuel azakinana i Paris
Imyambaro Ikipe y'Igihugu y'Abagore ya Sitting Volleyball izaserukana i Paris

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .