00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatoza n’abakinnyi ba Teqball mu Rwanda biyemeje kuyihindura umukino wa mbere (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 November 2024 saa 08:59
Yasuwe :

Mu Karere ka Nyanza hashojwe amahugurwa y’abakinnyi, abatoza n’abasifuzi b’umukino mushya wa Teqball mu Rwanda, aho abahuguwe biyemeje kugira uyu mukino icyitegererezo muri Afurika.

Ni amahugurwa y’iminsi itatu yatangiye ku wa Kane, tariki 14 Ugushyingo 2024, asozwa ku wa 16 Ugushyingo 2024.

Yatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Nadine Kayitesi.

Aya mahugurwa yari yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Teqball mu Rwanda (FERWATEQ) rifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Teqball ku Isi (FITEQ), atangwa na Bhembe Malungisa Mfanafuthi ukomoka muri Eswatini ndetse akaba ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu gihugu cye.

Abayitabiriye bose hamwe ni abantu 30 barimo abatoza 20 ndetse n’abasifuzi 10. Abahuguwe bigishijwe ibintu bitandukanye birimo amategeko agenga umukino wa Teqball, uko ukinwa ndetse n’uko utegurwa mu gihe cy’amarushanwa.

Bhembe Malungisa Mfanafuthi watangaga aya mahugurwa, yavuze ko yagenze neza dore ko yasanze abakinnyi, abasifuzi n’abatoza hari ibyo bazi ndetse bigatuma akazi ke koroha.

Ati “Yari amahugurwa meza y’iminsi itatu, mbere na mbere nashimishijwe cyane n’urwego rw’ubumenyi bwa Teqball abatoza bafite. Nari niteze ko bishoboka ko nzatangirira kuri zeru ariko Federasiyo ya Teqball y’u Rwanda yakoze akazi gakomeye ko kwigisha abakinnyi, abatoza n’abasifuzi iby’ibanze.”

Yakomeje agira ati “Byatumye rero akazi kanjye koroha kandi byari byiza cyane kwitabira. Nari niteze ibibazo byinshi kubera ko ari umukino mushya ariko hari ibibazo bike. Nishimiye Federasiyo ko nibura ishyira intambwe ku iterambere ry’uyu mukino na mbere y’uko utanga amahugurwa aza.”

Yavuze ko kugira ngo abahuguwe mu mukino wa Teqball batere imbere birushijejeho basabwa kwiyemeza ndetse bazakoresha n’imyitozo yawo iboneka ku mbuga zitandukanye.

Ati “Nibwira ko gutera imbere muri Teqball bizanwa no kwiyemeza. Niba abatoza biyemeje kandi bafite ishyaka bazigisha ubundi habeho gutera imbere k’umukino. Ku bwanjye rero nabashishikariza kurushaho gukora cyane, gukoresha imyitozo yose iri kuri internet kuko icyiza ni uko imyitozo yose ndetse n’ibindi bijyanye na Teqball biboneka kuri internet.”

Bhembe Malungisa Mfanafuthi wishimiye uko yakiriwe neza mu Rwanda, avuga ko yumvaga ameze nk’aho ari iwabo ndetse yagiye gusura mu Rukari i Nyanza abona ibintu bitandukanye byiza birimo Inyambo dore ko ari n’ubwa mbere yari azibonye bityo akaba yifuza no kuzagaruka.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Teqball mu Rwanda (FERWATEQ), Ntirenganya Frederic, yavuze ko aya mahugurwa yagenze neza ukurikije ubwitabire n’amasomo yatanzwe.

Ati “Dukoze amahugurwa y’iminsi itatu, muri rusange yagenze neza ukurikije ubwitabire ndetse n’uko amasomo yatanzwe yose. Amahugurwa yitabiriwe n’ingeri eshatu z’ingenzi, aba mbere ni abatoza, aba kabiri ni abakinnyi biganjemo abakiri bato naho aba gatatu ni abasifuzi. Muri rusange yitabiriwe n’abantu 30.”

Yavuze ko ibyari byarateguwe byagezweho ku kigero cya 90%. Ati “Twavuga ko nka 90 % ibyo twateguye byagezweho, abantu bose bari bishimiye umukino bigatuma batanarangara kubera ko ibintu byabaryohanye.”

Ntirenganya Frederic yavuze ko nyuma y’aya mahugurwa bagiye gutegura amarushanwa.

Ati “Nyuma y’aya mahugurwa ikintu kigiye gukurikiraho ni ukurushanwa. Tugiye gutegura amarushanwa nk’uko nakomeje kugenda mbivuga, dufite ibigo by’amashuri bikina uyu mukino ndetse dufite n’amakipe asanzwe ku buryo tubona ko amarushanwa azagenda neza.”

Yanashimiye Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Teqball ku Isi yazanye uyu mukino mu Rwanda, ashimira Minisiteri ya Siporo na Komite Olempike batanze ibikoresho byawo ndetse anashimira Akarere ka Nyanza kabafashije mu gutanga amahagurwa ndetse kakemera kuba igicumbi cyawo.

Uwizeye Oscar usanzwe utoza Nyanza FC ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, ariko na we akaba yarahawe amahugurwa y’ubutoza muri Teqball, yavuze ko aya mahugurwa abasigiye ubumenyi bukomeye.

Ati “Amahugurwa yagenze neza cyane kuko ubona ko ari umukino ushimishije kandi ufite ikintu kinini uvuze. Amahugurwa twabonye yadusigiye ubumenyi bukomeye cyane kuri uyu mukino, rero tugiye kuyabyaza umusaruro dukorana n’abakinnyi bakiri bato kugira ngo uyu mukino utere imbere mu Rwanda.”

Musabyimana Louise usanzwe utuye mu Karere ka Nyanza akaba yarahuguwe nk’umukinnyi, yavuze ko aya mahugurwa amusigiye byinshi dore ko mbere yo kuyajyamo nta kintu na kimwe yari azi ku mukino wa Teqball.

Ati “Naje muri aya amahugurwa yo gukina Teqball nta kintu nzi ariko ikintu cy’ingenzi cya mbere nashimira ni uko uwaduhuguye yatwigishije ibintu byinshi kandi tukaba twarabifashe. Nzagerageza kwegera urubyiruko rugenzi rwanjye ubundi mbigishe kuri uyu mukino bamenye ibyiza byawo.”

Umukino wa Teqball ukinirwa ku meza, ushobora gukinwa n’abantu babiri, umwe ku ruhande rumwe undi ku rundi ruhande cyangwa se ukaba wakinwa n’abantu bane, babiri bagize ikipe imwe ndetse n’abandi.

Uyu mukino watangiye bwa mbere ku Isi mu 2014 muri Hongrie, mu gihe mu Rwanda watangiye muri Nyakanga uyu mwaka.

Kuri ubu, amakipe 17 awukina mu Rwanda ni YDC (Huye), Intare (Huye), GSOB Indatwa (Huye), Petit Séminaire Virgo Fidelis de Karubanda (Huye), EP Mushirarungu (Nyanza), Amaregura (Nyanza), Nyanza FC (Nyanza), Olympafrica (Nyanza), Gatagara (Nyanza), UPLA (Nyanza), Gihisi (Nyanza), E.SC.L.M. Nyanza (Nyanza), ES St Esprit (Nyanza), Collège du Christ-Roi (Nyanza), St Peter Igihozo, Nyanza na Amigo (Rwamagana).

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Nadine Kayitesi, yashimiye Ishyirahamwe ry'Umukino wa Teqball mu Rwanda ryahisemo ko aya mahugura abera i Nyanza
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Teqball mu Rwanda (FERWATEQ), Ntirenganya Frederick, yasabye abahuguwe gukoresha neza ubumenyi bungutse
Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry’Umukino wa Teqball mu Rwanda (FERWATEQ), Ishimwe Olivier atunganya impamyabushobozi z'abitabiriye amahugurwa
Mbembe Malingisa asinya ku mpamya bushobozi z’abitabiriye aya mahugurwa
Abahuguwe bahize gushyira Teqball ku rundi rwego
Abahugu 30 barimo abatoza 20 ndetse n’abasifuzi 10
Mu gusoza aya mahugurwa, habaye umukino wa gicuti, aho Ikipe ya Gatagara Teqball Club yatsinze UPLA Teqball Club amaseti 2-0
Bamwe mu bahuguwe bashoje amahugurwa bavuga ko biteguye kuzavamo abasifuzi beze ndetse ku rwego mpuzamahanga
Malungisa watanze amahugurwa, yatemberejwe i Nyanze mu rukari, aho yeretswe i Ngoro y’umwami ndetse n’inka z’inyambo, avuga ko byatumye yiyumva nk’uri mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .