Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Mutarama 2022, ni bwo hasojwe aya mahugurwa yari amaze iminsi 10 abera kuri Centre-Christus i Remera, akaba yarakoreshwaga n’impuguke y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Table Tennis (ITTF), Cédric Rouleau ukomoka mu Bufaransa.
Mu gikorwa cyo gusoza aya mahugurwa, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Uwayo Théogène, yasabye abahuguwe kuzakoresha neza ubumenyi bahawe baharanira kuzamura abakinnyi benshi muri Table Tennis.
Uwayo yavuze ko guhugura aba batoza ari ingenzi ndetse habonetse uburyo byajya bikorwa buri mwaka.
Ati “Bikunze, bidukundiye uburyo bukaboneka, ni igikorwa cyajya kiba buri mwaka. Twishimiye aya mahugurwa, yatanzwe n’umwarimu uri ku rwego rwo hejuru ndetse yatubwiye ko n’abanyeshuri yasanze bari ku rwego rwo gukurikira amasomo yatanze.”
Yakomeje avuga ko nubwo icyorezo cya COVID-19 gikunze gukoma mu nkokora ibikorwa bitandukanye, hari gahunda yateguwe ku bufatanye n’amashyirahamwe ya siporo kugira ngo ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imikino bishyirwe mu bikorwa.
Munyanziza Gervais wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo muri uyu muhango, yavuze ko bishimishije kugira abatoza bangana gutya mu gihugu cyose kuko bizateza imbere uyu mukino.
Yijeje ko Minisiteri ya Siporo izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye, Komite Olempike y’u Rwanda n’Ishyirahamwe rya Table Tennis kugira ngo aba batoza bakomeze gushyigikirwa.
Ati “Ni igikorwa cyiza kigiye kuzamura umukino wa Table Tennis mu Rwanda. Muri gahunda nshya ya Minisiteri ya Siporo harimo kuzamura siporo zose ntayo ishyizwe ku ruhande. Ni intangiriro nziza kugira abatoza bangana gutya b’ibitsina byombi kandi barimo n’abafite ubumuga, bigiye kuzamura uyu mukino, tugire abantu benshi bakina ku rwego rwifuzwa. Tuzabafasha kugira ngo intego bihaye zizagerweho.”
Nsabimana Révérien wo mu Karere ka Ruhango ni umwe mu bahuguwe. Yavuze ko bagiye guhita batangira gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe ndetse bazabyaza umusaruro ubumenyi bahawe binyuze mu bufatanye.
Ati “Tuvuye hano nk’abatoza twese twiyemeje ko tugiye gutangira gutoza mu turere dutandukanye tw’intara duturukamo. Twavuganye na Federasiyo batwemerera ko batwizeza ubufasha ndetse ikintu dukeneye cyose tugomba kukibabwira ku gihe.”
Yakomeje agira ati “Twabonye ko tugomba kugirana umubano kugira ngo ibyo bintu byose bigende neza cyane cyane ko tugomba kwita ku bantu bafite ubumuga kuko bakeneye ubufasha burenze ubw’abandi basanzwe.”
Ku ruhande rwa Cédric Rouleau wahuguye aba batoza, yashimye urwego yabasanzeho, avuga ko kuba biganjemo abakiri bato bitanga icyizere kuri Table Tennis y’u Rwanda mu gihe habura imyaka ibiri ngo habe Imikino Olempike izabera i Paris mu 2024.
Ati “Harimo abahoze ari abakinnyi ndetse n’abagikina mu Ikipe y’igihugu. Hari uwari uhagarariye ishyirahamwe rya siporo mu mashuri kandi ni byiza gushyira umukino wa Table Tennis mu mashuri. Hari kandi n’abafite ubumuga, batatu muri 28 ni byiza kuko ndizera ko bazakomeza gutera imbere.”
Aya mahugurwa yabaye mu byiciro bibiri, aho harimo kimwe cyo gutoza mu gihe cy’iminsi itanu hibandwa ku buryo umwana yakurikiranwa kuva akiri muto n’uburyo aba batoza bazajya bafasha abafite ubumuga ku buryo bajya bakina Table Tennis.
Igice cya kabiri na cyo cyafashe iminsi itanu cyarimo gutoza ku kibuga, aba batoza berekwa amayeri akoreshwa kugira ngo umuntu abashe gutsinda umukino.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!