Aya mahugurwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda ku bufatanye na Africa Aquatics, yari agamije kuzamura urwego rw’ubushobozi bw’abatoza cyane cyane mu bijyanye n’imyitozo ya “Open Water Swimming” (umukino ubera mu mazi magari), bikaba byafasha cyane mu iterambere ry’uyu mukino w’amazi magari mu Rwanda.
Yatanzwe n’umutoza mpuzamahanga ukomoka muri Afurika y’Epfo, Cedric Finch, ufite ubunararibonye mu bijyanye no gutoza imikino y’amazi magari ku rwego mpuzamahanga ndetse akaba ari umutoza wemewe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga ku Isi (World Aquatics).
Cedric Finch yagaragaje uburyo bugezweho bwo kwigisha no gutegura abakinnyi bazakina Open Water, ndetse n’uburyo bwo kubafasha kwitwara neza mu marushanwa y’uyu mukino.
Nyuma yo gukorera amahugurwa i Kigali, abatoza bose bitabiriye bahise berekeza mu turere twa Karongi na Rubavu, aho basuye abakinnyi ba Open Water bakorera imyitozo mu Kiyaga cya Kivu.
Ibi byatumye Cedric Finch ashima imiterere y’amazi yo mu Rwanda, yemeza ko Ikiyaga cya Kivu gifite ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga bitewe n’uburyo bwiza bw’imiterere y’amazi gifite n’umutekano wayo.
Ibi bishimangira icyerekezo cy’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda mu guha agaciro ibikorwa byo muri Open Water ndetse no gutegura ahantu hihariye hazajya habera amarushanwa yo koga mu biyaga bigari.
Mu gusoza aya mahugurwa, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (RSF), Munyana Cynthia, yagaragaje inyungu zikomeye ziri mu mahugurwa nk’aya mu rugendo rwo kuzamura urwego rw’abatoza mu Rwanda.
Ati “Twishimiye kubona abatoza bacu bitabiriye aya mahugurwa ku bwinshi, ndetse n’ukuntu mwagaragaje ubushake bwo kwiga no gusangizanya ubumenyi. Ibi ni intambwe ikomeye mu iterambere rya siporo y’amazi mu Rwanda, cyane cyane muri Open Water, kandi ndashimira buri wese witanze kugira ngo tugere kuri iyi ntambwe.”
Yakomeje agira ati “Ndizera ko ubumenyi mwakuye hano buzatanga umusaruro mu kazi kanyu ka buri munsi, mu rwego rwo gutegura no kuzamura impano nshya, ndetse no gufasha abakinnyi bacu kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga. Nkaba mboneyeho umwanya wo gushimira Africa Aquatics ndetse na World Aquatics yadufashije mu gutegura iki gikorwa.”
Aya mahugurwa ya “Open Water Swimming Coaches Clinic” yerekanye akamaro k’imyitozo y’umwuga kandi yasize abatoza bafite ubushobozi bwo kuzamura impano ku rwego rwo hejuru mu mukino wa Open Water, mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’iterambere ry’umukino wo koga mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!