Abatoza 30 basoje ibyiciro bitatu by’amahugurwa mu mukino wa Rugby

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Mutarama 2020 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Abatoza 30 basoje amahugurwa yateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Rugby (RRF) ku bufatanye na Komite Olempike, basabwe kuyabyaza umusaruro mu kuzamura iterambere ry’uyu mukino ukomeje gusakara hirya no hino mu gihugu.

Abasore 20 n’abakobwa 30 ni bo basoje aya mahugurwa y’iminsi ine yabereye muri Centre d’Accueil Saint-François d’Assise Kicukiro.

Ni amahugurwa yakoreshejwe n’abagabo b’impuguke muri uyu mukino wa Rugby ari bo Muamba John Bosco ukomoka muri Kenya, akaba ashinzwe iterambere ry’uyu mukino muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba no mu Majyepfo, afatanyije na Dr Kalanzi Joseph ukomoka muri Uganda.

Yatanzwe mu byiciro bitatu birimo icy’abatangizi mu gutoza abakinnyi (Level I), ibijyanye n’ubuvuzi bw’ibanze (First Aid) no kongerera ingufu abakinnyi.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse, yavuze ko amahugurwa yahawe aba batoza agiye gukemura ikibazo cy’ubuvuzi n’ingufu ku bakinnyi.

Ati "Ikibazo cy’ubuvuzi no kongerera ingufu abakinnyi biri mu byo twaburaga. Nyuma y’aya mahugurwa rero tuzakomeza gufatanya na komite Olempike kugira ngo aba batoza bazakomeze no ku rundi rwego rwisumbuyeho.”

Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempiki y’u Rwanda, Sharangabo Alex, yasabye abahuguwe kuzabyaza umusaruro ubumenyi bungutse, abizeza ubufasha bwa Komite Olempiki mu gihe bazaba bari mu mirimo yabo.

Umwe mu bahuguwe, Nyiranzeyimana Aline wo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubuvuzi, yavuze ko bishimiye aya mahugurwa kuko hari ikigiye gukorwa mu bijyanye n’iterambere ry’uyu mukino mu bagore.

Ati "Abakobwa bakina Rugby bari basanzwe bahari ariko navuga ko iyi ari intangiriro ku buryo umukino ugiye gukomeza gutera imbere. Twize byinshi birimo gukoresha tekiniki z’umukino ku buryo dushobora kugira imbaraga.’’

Muri aba batoza 30 bitabiriye aya mahugurwa harimo abakuriye gahunda y’iterambere ry’umukino wa Rugby mu turere dutandukanye ndetse n’abasanzwe batoza mu mashuri no mu makipe asanzwe anakina Shampiyona.

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse n'Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y'u Rwanda, Sharangabo Alex ubwo hasozwaga aya mahugurwa
Aya mahugurwa yakozwe mu byiciro bitatu, yitabiriwe n'abatoza 30
Muamba John Bosco wahuguye aba batoza yishimiye uko yababonye mu minsi ine bamaranye
Nyiranzeyimana Aline ni umwe mu bahuguwe
Umunyamabanga Mukuru muri Komite Olempike y'u Rwanda, Sharangabo Alex, yasabye abahuguwe kuzakoresha ubumenyi bungutse
Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Rugby mu Rwanda, Uwitonze Felix
Abatoza bose bitabiriye aya mahugurwa bahawe impamyabumenyi
Abayobozi bafata ifoto rusange hamwe n'abatoza bahuguwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .