Abatoza 30 ba Rugby batangiye amahugurwa abafasha kuzamura urwego rw’abakinnyi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Mutarama 2020 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Rugby (RRF) ryateguye amahugurwa y’iminsi itanu yahuje abatoza 30 mu rwego rwo kubongerera ubumenyi muri uyu mukino ukomeje gusakara hirya no hino mu gihugu.

Abagabo 20 n’abagore 10 ni bo bitabiriye aya mahugurwa y’iminsi itanu yatangiye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Mutarama 2020, ari kubera mu Centre d’Accueil Saint-François d’Assise Kicukiro.

Aya mahugurwa ari gukoreshwa n’abagabo b’impuguke muri uyu mukino wa Rugby ari bo Muamba John Bosco ukomoka muri Kenya akaba ashinzwe Iterambere ry’uyu mukino mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba no mu Majyepfo, afatanyije na Dr Kalanzi Joseph ukomoka muri Uganda.

Azatangwa mu byiciro bitatu birimo icy’abatangizi mu gutoza abakinnyi, Level I, hakabamo ibijyanye n’ubuvuzi bw’ibanze, First Aid no kongerera ingufu abakinnyi.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse, avuga ko ari amahugurwa aziye igihe kuko azafasha abakinnyi b’uyu mukino cyane muri Rugby ikinwa n’abakinnyi barindwi (7s), isanzwe inakinwa mu mikino olempiki.

Ati “Abakinnyi bacu hari ibyo baburaga birimo ubuganga hamwe n’ingufu. Twizeye rero ko aya mahugurwa azadusigira ikintu cyiza ku buryo mu gihe kiri imbere bazagira imbaraga bagashobora guhatana n’amakipe akomeye.”

Visi Perezida wa kabiri muri Komite Olempiki y’u Rwanda, Bizimana Festus, yavuze ko bizeye ko hari ibyo abakinnyi bazungukira muri aya mahugurwa cyane ko ari bo bagakwiye kuba abagenerwabikorwa.

Ati "Amahugurwa nk’aya ni ingenzi kuko bizazamura abakinnyi kandi tuzakurikirana turebe uko bishyirwa mu bikorwa ku bagenerwabikorwa. Tugomba kumenya ngo niba twahuguye abantu 30 nyuma y’umwaka umwe hasigaye bangahe bari mu mirimo, bakorera he? Ese bafite abakinnyi bangana gute?’’.

Muri aba batoza 30 bitabiriye aya mahugurwa harimo abakuriye gahunda y’iterambere ry’umukino wa Rugby mu turere dutandukanye n’abasanzwe batoza mu mashuri no mu makipe asanzwe anakina shampiyona.

Abitabiriye amahugurwa ni: Nzimenya Assinapold (Burera), Kamali Vincent (Lions de Fer), Ufitimfura Donatien (Rusizi), Hatangimana Emmanuel (Kamonyi), Manirakiza Evariste (Rwamagana), Ntezimana Joseph (Ruhango), Ibarinde Jean de Dieu (Nyamagabe), Kasanga David (Thousand Hills RFC), Hakizimana Laurien (Muhanga), Dusabumuremyi Placide (IPRC Musanze), Hakizimana Jean de Dieu (Gasabo), Habumugisha Moïse (Kigali Sharks), Ngamijemuremyi Frederic (Nyamasheke) na Munyambaraga Emille (UR-Huye).

Hari kandi Nshimyumuremyi Innocent (RRF), Sibomana Rusika Emmanuel (RRF), Nzamwita Félicien (Gakenke), Niyitanga Babou (IPRC Tumba), Mwizerwa Emmanuel (UR college of Medicine), Niyizugero Paul (UR College Rukara), Ibemaso Ernestine (Musanze), Ingabire Françoise (Lions de Fer ), Mukeshimana Marceline ( EP Shyogwe), Niyobuhungiro Esther (UR Rukara), Icyimpaye Fanny (Lions de Fer), Nyiransabimana Christine (GS Banda-Nyamasheke), Ishimwe Claudine (Ruhango), Nyiranzeyimana Aline (UR college of medicine), Mutesi Aline (UR Rukara) na Niyidukunda Marie Reine (UR Rukara).

Abatoza 30 ni bo bitabiriye aya mahugurwa azamara iminsi itanu
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse, yavuze ko aya mahugurwa azafasha abakinnyi kuzamura urwego
Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempiki y'u Rwanda, Bizimana Festus, mu bitabiriye itangizwa ry'amahugurwa
Amahugurwa ari gutangwa n'impuguke zo muri Kenya na Uganda, azatangwa mu byiciro bitatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .