00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatoza 29 bitabiriye amahugurwa yo kubongerera ubumenyi kuri Table Tennis (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 January 2022 saa 09:58
Yasuwe :

Komite Olempike y’u Rwanda yafunguye ku mugaragaro amahugurwa y’abatoza b’umukino wa Table Tennis ku rwego rwa mbere, yaherukaga kuba mu myaka 10 ishize, ari kubera kuri Centre Christus- Remera.

Aya mahugurwa azamara iminsi 10 guhera ku wa Mbere, tariki ya 17 Mutarama 2022, yateguwe ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda hagamijwe kuzamura urwego rw’imitoreze ndetse no kongera umubare w’abatoza mu makipe kuko ari bo musingi w’iterambere ry’uyu mukino.

Umufaransa Cédric Rouleau, impuguke y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’umukino wa Table Tennis (ITTF)) ni we uyoboye aya mahugurwa agizwe n’ibice bibiri birimo guhabwa ubumenyi no kubushyira mu bikorwa.

Yitabiriwe n’abatoza 29 barimo abagore umunani n’abafite ubumuga (Para Table Tennis) batatu.

Ubwo yayatangizaga ku mugaragaro, Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, Kajangwe Joseph, yavuze ko ategurwa mu rwego rwo gufasha abanyamuryango (amashyirahamwe y’imikino) bayo mu guteza imbere imikino bafite mu nshingano.

Ati “Mu byo dufite mu nshingano harimo no gufasha abanyamuryango bacu mu mahugurwa ya tekinike cyangwa imiyoborere. Aya mahugurwa y’abatoza azamara iminsi 10, ni abatoza 29 ku buryo twizeye ko byibuze muri buri karere dushobora kuzaba dufite umutoza wabihuguriwe wa Table Tennis mu Rwanda.”

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Table Tennis, John Birungi, yavuze ko abatoza b’uyu mukino batari ku rwego rukenewe kandi kugira ngo uyu mukino urusheho gukinwa kinyamwuga bisaba ko bongererwa ubumenyi.

Ati “Twari dufite abatoza ariko ntabwo bari ku rwego rukenewe mu buryo bwa kinyamwuga. Turashimira Komite Olempike yateguye iki gikorwa n’uburyo dukorana neza na yo na Minisiteri ya Siporo. Kugira ngo tubashe guteza imbere Table Tennis hakenewe ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru kugira ngo uyu mukino ukinwe kinyamwuga.”

Cédric Rouleau yashimiye Komite Olempike y’u Rwanda yateguye aya mahugurwa ku nkunga ya Solidarité Olympique, avuga ko mu byo bazibandaho harimo no guhugura aba batoza ku buryo bateza imbere Table Tennis y’abantu bafite ubumuga.

Ati “Tuzagaruka ku mayeri n’uburyo bwo gukina Table Tennis noneho dusoreze kuri Para Table Tennis kuko ni ingenzi hano muri Afurika, haba abantu benshi bafite ubumuga.”

Yakomeje avuga ko hari urwego abatoza b’Abanyarwanda bariho ndetse yizeye ko iminsi bazamarana hari ubundi bumenyi bazunguka.

Rouleau yashyikirije kandi Ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda ibikoresho birimo udupira two gukina, filets, ‘paddles’ zo gukinisha n’ibitabo byatanzwe n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Birwa bya Maurice, Ping Sans Frontières na Go Sport Company.

Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, Kajangwe Joseph, yavuze ko amahugurwa nk'aya ategurwa mu rwego rwo guteza imbere imikino
Birungi John uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry'umukino wa Table Tennis
Amahugurwa yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri, yitabiriwe n'abatoza 29
Cédric Rouleau ashyikiriza Ishyirahamwe rya Table Tennis mu Rwanda bimwe mu bikoresho yarizaniye
Ameza yifashishwa muri Table Tennis
Paddles zifashishwa mu gukina Table Tennis
Amahugurwa ari gutangwa n'impuguke Cédric Rouleau ukomoka mu Bufaransa
Cédric Rouleau yereka abatoza uko babigenza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .