Abatoza 16 basoje amahugurwa bitezweho guhindura isura ya Triathlon mu karere

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 4 Kanama 2018 saa 04:30
Yasuwe :
0 0

Amahugurwa y’abatoza b’umukino wa Triathlon uhuza koga, kwiruka no kunyonga amagare, bo mu Rwanda, u Burundi na RDC, yari amaze iminsi itanu abera mu Karere ka Rubavu, yasoje kuri uyu wa Gatanu abayitabiriwe basabwa kutazapfusha ubusa ubumenyi bungutse.

Aya mahugurwa abereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yateguwe na Komite Olempike n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda, akaba yatangwaga n’Umunya-Espagne, Vincent Beltrán Alcalá n’Umufaransa Laurent Massias.

Yitabiriwe n’abatoza 16 akaba agamije kubasangiza ubumenyi ku buryo umukinnyi ategurwa kuva ari muto, uko akurikiranwa mu gihe yitegura kujya mu marushanwa ku buryo yitegwaho umusaruro.

Bamwe mu bahuguwe baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko bungutse byinshi mu minsi itanu bari bamaze i Rubavu kandi biteze ko bizabafasha mu gushyira umukino wa Triathlon ku rundi rwego mu bihugu byabo.

Ngabonziza Marcel wo muri Club ya Rwamagana yagize ati “Aya mahugurwa adusigiye byinshi kuko nubwo twabikoraga wasangaga imikino yose atariko tuyumva. Nkanjye ndi umutoza ariko sinarimpugukiwe no gutwara igare no koga kuko nzi ibijyanye no kwiruka. Nakifuza ko aya mahugurwa azakomeza kandi akazajya amara igihe kirekire kugira ngo ubumenyi bwiyongere.’’

Kezumutima Faustine wavuye mu Burundi, yavuze ko iwabo uyu mukino wahagaze ariko amahugurwa yahawe akaba yatumye yiyemeza kongera kuwubyutsa.

Yagize ati “Twebwe Triathlon iwacu yarahagaze nta bikorwa bihari. Nyuma y’aya mahugurwa biranshimishije ubu tugiye gukora ibikorwa kugira ngo yongere igaruke kuko twize byinshi birimo ukuntu wategura umukinnyi mu mwanya muto, ku buryo agera ku rwego rushimishije.’’

Laurent Massias Umuyobozi wungirije wa tekinike mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Bufaransa ari nawe wayoboye aya mahugurwa, yavuze ko amasomo abayitabiriye bahawe ari itangiriro ko nabo bakomeza ubushakashatsi kugira ngo bazamure ubumenyi.

Yagize ati “Ndizera ko aya mahugurwa azabafasha gushyiraho amakipe bazajya batoza kuko twabigishije uburyo bwo gutoza abakuru n’abana. Abenshi twasanze bari hasi cyane ariko barangije mbona hari aho bageze. Ndabasaba ko bakomeza kwiga bagashaka ibitabo kuko iyi ni intangiriro.’’

Umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike Sharangabo Alexis, mu ijambo yavuze asoza aya mahugurwa yabasabye abayahawe gukoresha neza ubumenyi bungutse.

Yagize ati “Bahawe amahugurwa ahasigaye ni ahabo ho gushyira mu bikorwa amasomo babonye kuko uyu mukino ni mushya ariko ufite ubuyobozi bwiza. Kuba babonye abatoza babyize bazagera kuri byinshi natwe tuzakomeza tubakurikirane turebe ko aya mahugurwa yagira icyo abagezaho kandi dufatanije uyu mukino uzazamuka.’’

Aya mahugurwa asojwe mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira shampiyona y’africa mu mukino wa triathlon izaba i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Kanama.

Abatoza 16 bahuguwe

Mbonigaba Degris (Rwanda) M

Cyuzuzo Kenny (Rwanda) M

Umulisa Esperance (Rwanda) F

Nyirabihogo Emeritha (Rwanda) F

Muhire Clement (Rwanda)

Nkezumutima Faustine (Burundi)

Nsavyumukama Eliane (Burundi)

Ndacyayisaba Esperie (Burundi)

Bakundukize Serge (Burundi)

Niyongabo Charles (Burundi)

Ngabo Prudent (Dr Congo)

Iriza Marie Claire (Rwanda)

Harelimana Eric (Rwanda)

Ngabonziza Marcel (Rwanda)

Mahoro Haruna (Rwanda)

Mpayimana Paulin (Rwanda)

Abatoza 16 bari bamaze iminsi itanu bahugurwa i Rubavu
Laurent Massias Umwe mu batanze amahugurwa kuri aba batoza
Umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike Sharangabo Alexis yasabye abahawe amahugurwa kuzayakoresha neza9
Abatoza bahawe amahugurwa batahanye impamyabumenyi bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza