00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatoza 15 batyarijwe ubumenyi ku mukino wa Boccia (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 September 2024 saa 04:04
Yasuwe :

Nyuma yo gutoranya abashobora gukina umukino wa Boccia mu turere twa Huye na Bugesera, Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda) yahuguye abatoza n’abafashamyumvire b’uyu mukino ukinwa n’abafite ubumuga bukomatanyije (bwo mu mutwe n’ubw’ingingo).

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abatoza 15 ku wa Gatatu, tariki ya 25 Nzeri 2024, ku cyicaro cya NPC Rwanda i Remera. Yari agamije kubigisha uburyo bafasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kwisanga mu bandi n’uburyo bafashwa mu buzima busanzwe hifashishijwe umukino wa Boccia.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Boccia mu Rwanda, Sekarema Jean Paul, yavuze ko hari byinshi byo kwishimira kuva uyu mukino ugeze mu Rwanda mu 2016, cyane ko byibura abana bafite ubumuga bwo mu mutwe basigaye bafite shampiyona bakina kandi binabafasha kuva mu bwigunge.

Yakomeje agira ati “Bugesera na Huye ni uturere dushya muri Boccia. Nibagenda bagashyira mu bikorwa ibyo twabigishije, nyuma y’aya mahugurwa tuzagira abakinnyi benshi. Turashimira UNICEF iri kudufasha kugira ngo tubigereho.”

Niyokwizerwa Japhet waturutse mu Karere ka Huye, yavuze ko aya mahugurwa yari akenewe kuko bizabafasha guhindura imyumvire ku bandi batumaga abana bahezwa mu mikino itandukanye irimo n’uwa Boccia.

Ati “Uyu mukino uziye igihugu kuko bariya bana baba bari mu bwigunge. Hari abumva ko badashoboye, ariko bariya bana bafashijwe bagaragaza ko hari ibyo bashoboye. Ababyeyi turabashishikariza kudufasha, bakaduha abana tukabatoza, ni ibintu bisaba ko na bo bagiramo uruhare.”

Abahuguwe ni Nshimiyimana Viateur, Irimaso Olive, Mushimiyimana Laurette, Kwizera Pacifique, Niyokwizerwa Japhet, Nsengamungu Samuel, Kubwimana Seraphine, Uwamariya Eugenie, Bazasugira Immaculée, Mutuyemariya Anathalie, Kamariza Jeannette, Nkurunziza Eric, Bihoyiki Antoinette, Kayitare Thierry na Dusingizimana Christine.

Boccia ikinwa gute?

Boccia ni umukino ukinwa n’abakinnyi bafite ubumuga bukomatanyije. Bakina bicaye aho buri umwe aba ahatana no kwegereza agapira ku mupira uba uri mu kibuga bita ‘Jack’.

Impande zombi zishobora gukina umuntu ku giti cye cyangwa nk’ikipe aho buri kipe itanga abakinnyi batatu.

Mu gukina umuntu ku giti cye, abakinnyi bane bashobora gukina mu gihe mu buryo bw’ikipe abakinnyi baba ari batandatu ubateranyije.

Mu gushaka kwegereza udupira ku mupira uba uri mu kibuga, buri ruhande rukina imipira itandatu yaba umutuku cyangwa ubururu.

Nyuma y’uko buri ruhande rukinnye imipira yarwo, umukinnyi cyangwa ikipe ifite imipira iri hafi ya Jack, ihabwa inota rimwe kongeraho inota rimwe kuri buri mupira uri hafi ya Jack kurusha uw’uwo bahanganye.

Nyuma, amanota yose aregeranywa hakarebwa ufite amanota menshi akaba ari we utsinda umukino nyirizina.

Umukino wa Boccia watangiye ukinwa n’abantu bafite ubumuga bwo mutwe ariko nyuma hongerwamo n’abandi bafite ubumuga bw’ingingo.

Mu 2016 ni bwo Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite Ubumuga (NPC Rwanda) yatangije Shampiyona y’uyu mukino mu Rwanda.

Biteganyijwe ko shampiyona y’uyu mwaka izatangira mu Ukwakira.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Boccia mu Rwanda, Sekarema Jean Paul, aganiriza abitabiriye amahugurwa
Umuyobozi wa Tekinike muri NPC Rwanda, Nsengiyumva Jean Marie Vianney, yakurikiranye amahugurwa yahawe abagiye gufasha abana baheruka gutoranywa
Abatoza basobanuriwe uko umukino wa Boccia ukinwa
Hafashwe umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe na bo bazatoza abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .