00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimo Nadal na Djokovic bitandukanyije n’ihagarikwa ry’Abarusiya muri Wimbledon Open

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 3 May 2022 saa 09:51
Yasuwe :

Rafael Nadal, Novak Djokovic na Andy Murray banenze icyemezo cyafashwe n’abategura Wimbledon cyo guhagarika Abarusiya n’abo muri Belarus mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Abakinnyi ba Tennis bakomoka mu Burusiya na Belarus ntabwo bemerewe kwitabira Wimbledon Open ya 2022, irushanwa ribera mu Bwongereza.

Wimbledon Open ya 2022 izakinwa kuva tariki 27 Kamena kuzageza kuwa 10 Nyakanga 2022 mu Bwongereza.

Yaba Rafael Nadal, Novak Djokovic na Andy Murray banenze iki cyemezo mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru mu irushanwa barimo rya Madrid Open muri Espagne.

Ubutumwa bw’abategura Wimbledon buyuga ko Abarusiya n’Abanya-Belarus batazemererwa kuko ibi bihugu bifatanye urunana mu kubuza amahoro Ukraine.

Mu kunenga iki cyemezo, Raphael Nadal yagize ati “Ndabona bitanyuze mu mucyo kuri bagenzi banjye bo mu Burusiya. Ntabwo ari amakosa yabo, nta ruhare bafite mu biri kuba”

Yakomeje agira ati “Ndabihanganishije kuko Wimbledon yafashe icyemezo ubwayo ntabwo leta yabibategetse. Reka turebe ikizaba mu byumweru biri imbere”

Ku rundi ruhande, abakinnyi ba Tennis bavuka muri Ukraine bemeranyije n’umwanzuro wa Wimbledon Open.

Sergiy Stakhovsky waretse Tennis akajya mu ntambara yo kurwanirira igihugu cye cya Ukraine, yavuze ko icyemezo cya Wimbledon kiboneye.

Yagize “Nadal yambwira ko kuba abakinnyi b’Abanya-Ukraine badakina Tennis aribyo binyuze mu mucyo? Ese kuba Abanya-Ukraine bari gupfa umusubirizo nibyo binyuze mu mucyo?”

Abakinnyi bakomeye batazemererwa gukina Wimbledon Open ya 2022 barimo nimero ya kabiri ku Isi mu bagabo, Daniil Medvedev na nimero ya kane ku Isi mu bagore, Aryna Sabalenka.

Ku rundi ruhande kandi, Andy Murray wafashe umwanzuro w’uko ibihembo azatwara uyu mwaka byose azajya abitanga mu gufasha Abanya-Ukraine na we ntiyemeranya na Wimbledon.

Murray avuga ko bidakwiye ko abakinnyi b’aba-Russia babuzwa kwitabira irushanwa rya Wimbledon ya 2022 gusa na we abona ko nta kindi gisubizo nyacyo.

Yagize ati “Ku bwanjye numva ko Abarusiya n’Abanya-Belarus batakavukijwe amahirwe muri Wimbledon Open ya 2022. Babareba ahubwo bakabanza bakabasinyisha ko bitandukanyiije n’ibyo ibihugu byabo biri gukorera Ukraine.”

Novak Djokovic uheruka kwangirwa gukina Australian Open azira ko yanze kwingiza COVID-19, avuga ko n’ubundi atemeranya na Wimbledon.

Irushanwa rya Wimbledon Open ya 2022 izakinwa kuva tariki 27 Kamena kuzageza kuwa 10 Nyakanga 2022 mu Bwongereza.

Wimbledon ya 2021 yatwawe n’umunya-Serbie, Novak Djokovic mu bakina ari umuntu umwe, Umunya-Australie, Ashleigh Barty yaritwaye mu bagore.

Umurusiya, Daniil Medvedev ubitse US Open ntabwo azakina Wimbledon Open ya 2022
Umunya-Belarus, Aryna Sabalenka yageze muri kimwe cya kabiri cya Wimbledon Open ya 2021 ariko ntazakina iy'uyu mwaka
Andy Murray ahamya ko Wimbledon yakoze ibintu bidakwiye umukino wa Tennis
Novak Djokovic watwaye Wimbledon ya 2021 ari gushaka gutwara Madrid Open 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .