Iri rushanwa rizabera muri Gymnase ya NPC tariki 23 Gashyantare 2025, rikinwa n’abahoze ari ibihangange mu mukino wa Karate bageze ku mukandara w’umukara, mu rwego rwo guha urugero rwiza abakiri bato ndetse no gukangurira urubyiruko gukomeza gukunda siporo.
Kigali Elite Sports Academy (KESA) na Great Sports bategura ino mikino bavuze ko iry’uyu mwaka rizaba ryihariye rinategura kuzaba mpuzamahanga, nk’uko Uwase Delphine bakunda kwita Soleil yabitangaje.
Yagize ati “Twiteze ko irushanwa ry’uyu mwaka hazabamo guhatana kurushaho kuko twiteze ubwitabire buri hejuru ari na yo mpamvu twitabaje inzobere haba mu basifuzi ndetse n’ahandi ngo babidufashemo.”
Iri rushanwa rizakinwa mu byiciro bibiri harimo imyiyerekano cyangwa se Kata ndetse no guhangana muri Kumite.
Abakinnyi bemerewe kuryitabira ni abarengeje imyaka 35 mu bagabo na 30 mu bagore bakanyujijeho muri uyu mukino, aho biyandikisha ku giti cyabo cyangwa banyuze mu ikipe.
Mu marushanwa y’umwaka ushize, muri Kata mu bagabo bari hagati y’imyaka 35-45, hatsinze Niragire Samuel wa Mamaru Karate Do.
Muri Kumite [kurwana] y’Abagore hatsinze Uwimpuhwe Grace wa Hero Karate Club mu gihe muri Kumite y’Abagabo bari hagati y’imyaka 35 na 45 hatsinze Nkurunziza Jean Claude wa KESA.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!