00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 100 bitezwe mu irushanwa rya Karate ry’Abakanyujijeho

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 21 February 2025 saa 03:45
Yasuwe :

Abakinnyi bakanyujijeho mu mukino wa Karate nka Guy Rurangayire, Shihan Sinzi Tharcisse, Sensei Master Rugeyo Rutingwa, Sensei Karamaga Barnabé n’abandi benshi bari mu bitezwe mu irushanwa rya "The Legend Karate Open Competition Edition One" izaba ikinwa ku nshuro ya Kabiri ku Cyumweru.

Iri rushanwa rizabera muri Gymnase ya NPC tariki 23 Gashyantare 2025, rikinwa n’abahoze ari ibihangange mu mukino wa Karate bageze ku mukandara w’umukara, mu rwego rwo guha urugero rwiza abakiri bato ndetse no gukangurira urubyiruko gukomeza gukunda siporo.

Kigali Elite Sports Academy (KESA) na Great Sports bategura ino mikino bavuze ko iry’uyu mwaka rizaba ryihariye rinategura kuzaba mpuzamahanga, nk’uko Uwase Delphine bakunda kwita Soleil yabitangaje.

Yagize ati “Twiteze ko irushanwa ry’uyu mwaka hazabamo guhatana kurushaho kuko twiteze ubwitabire buri hejuru ari na yo mpamvu twitabaje inzobere haba mu basifuzi ndetse n’ahandi ngo babidufashemo.”

Iri rushanwa rizakinwa mu byiciro bibiri harimo imyiyerekano cyangwa se Kata ndetse no guhangana muri Kumite.

Abakinnyi bemerewe kuryitabira ni abarengeje imyaka 35 mu bagabo na 30 mu bagore bakanyujijeho muri uyu mukino, aho biyandikisha ku giti cyabo cyangwa banyuze mu ikipe.

Mu marushanwa y’umwaka ushize, muri Kata mu bagabo bari hagati y’imyaka 35-45, hatsinze Niragire Samuel wa Mamaru Karate Do.

Muri Kumite [kurwana] y’Abagore hatsinze Uwimpuhwe Grace wa Hero Karate Club mu gihe muri Kumite y’Abagabo bari hagati y’imyaka 35 na 45 hatsinze Nkurunziza Jean Claude wa KESA.

Irushanwa ry'uyu mwaka rizahuza ababaye ibihangange mu mukino wa Karate
Uwase Delphine Soleil yavuze ko irushanwa ry'uyu mwaka rizaba ritegura iry'umwaka utaha rizaba mpuzamahanga
Mu irushanwa riheruka hari hatanzwe ibikombe by'ishimwe ku bagaragaje imbaraga mu guteza imbere umukino wa Karate

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .