Ku wa 12 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryo Gusiganwa mu Modoka (FIA), Mohammed Ben Sulayem, bamuritse imodoka y’amasiganwa “cross car” yakorewe mu Rwanda n’abanyeshuri bo muri Rwanda Polytechnic-Kigali College.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic, Dr Slyvie Mucyo, yavuze ko bishimiye kuba imodoka ya mbere ya Cross Car yarakozwe n’abanyeshuri babo.
Ati “Yari amahirwe akomeye kuri Rwanda Polytechnic muri rusange, mu ntego yayo yo kuzamura ubumenyi ndetse no mu kuzamura ibikorwa bya tekinike bitanga ibisubizo bitandukanye.”
Yavuze ko abarezi bo muri Kigali College bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi modoka, ndetse hifashishijwe byinshi mu bikoresho biboneka mu Rwanda.
Ati “Abanyeshuri na ‘staff’ by’umwihariko abarimu bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi modoka ndetse hakoreshejwe ibikoresho biboneka ku isoko. Ni imodoka iboneka ku giciro cyiza kitari hejuru.”
“Icyo bivuze kuri twe, byerekana ubushobozi bw’abanyeshuri bacu na ‘staff’, ibyo bashobora gukora n’ubumenyi bashobora kongerwa muri rusange. Bivuze ko Rwanda Polytechnic izajya itanga ubumenyi bujyanye no gukora Cross car no guteza imbere abantu bafite ubu bumenyi.”
Dr Mucyo yashimangiye ko “Mu gihe kiri imbere tuzaba dushobora gukora iyi cross car ifite kinini ivuze mu mukino wo gusiganwa mu modoka.”
Uyu muyobozi yirinze kuvuga agaciro k’iyi modoka abanyeshuri bakoze, yemeza ko mu biyigize harimo ibyo batumije hanze nka moteri yayo.
Ati “Ntabwo wavuga ko ihenze, iyo utekereje ku bikoresho byakoreshejwe kuko bishobora kuboneka mu Rwanda. Yego hari ibyavuye hanze, hari ibiba bihenze nka moteri ariko muri rusange ntihenze.”
Abajijwe icyo bivuze ku buyobozi, kugira abanyeshuri bafite ubu bumenyi, Dr Mucyo Sylvie yavuze ko byagaragaje ko bafite ubushobozi ndetse bashobora no gukorera hamwe.
Ati “Bivuze ko abanyeshuri bacu bafite ubumenyi, ibyo biga mu ishuri bagerageza kubibyaza umusaruro bakabihuza no kubishyira mu bikorwa, ndetse bakaba gusobanukirwa ibiri muri uru ruganda. Ikindi na none ku banyeshuri, byerekana ubumenyi bwo guhanga kuko ubwo bakoraga iyi modoka, hari imbogamizi bahuraga na zo, ariko babashije gukorera hamwe bagashaka ibisubizo.”
Yongeyeho ko “Byerekana gukorera hamwe nk’ikipe ku banyeshuri kuko bari ababa mu bijyanye n’imodoka, abandi bakaba mu gukora ibintu bitandukanye. Kuri bo, ni amahirwe y’igihe kirekire bazakomeza kwiga no kuzamura kuko hari icyo babiziho.”
Iyi modoka ni yo ya mbere yakozwe ku Isi binyuze mu mushinga FIA yahaye amashyirahamwe y’uyu mukino, wo kwikorera imodoka za Cross Car hagamijwe guteza imbere uyu mukino.
Ibiganiro byahuje Mohammed Ben Sulayem n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard; Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (RAC), Gakwaya Christian n’Umuyobozi Mukuru w’Ubukerarugendo muri RDB, Irene Murerwa, byagarutse ku buryo izi modoka zajya zikorerwa mu Rwanda.
Abajijwe niba bishoboka kubona izindi modoka za Cross Car bakoze, Dr Mucyo Sylvie yashimangiye ko ari ikibazo cy’igihe gusa.
Ati “Yego, bisobanuye ko ari ubushobozi bwo gukora izi modoka mu Rwanda kuko abayikoze ni Abanyarwanda ndetse ubumenyi bize mu ishuri bushobora gukoreshwa.”
Iyi modoka yamuritswe, yakozwe mu gihe cy’ukwezi kumwe aho FIA yari yatanze umutekinisiye ufatanya n’abanyeshuri ba Rwanda Polytechnic- Kigali College mu kubereka ibipimo bagenderaho.
AMASHUSHO: Max Verstappen wegukanye Formula One, yakoreye i Kigali ibihano yahawe na Formula One kubera gusubiza nabi itangazamakuru muri Nzeri.
Nyuma yo kwerekwa imodoka ya Cross Car yakozwe n'abanyeshuri bo mu Rwanda, Verstappen yaganiriye n'abana bakina umukino wo gusiganwa… pic.twitter.com/RNnD7Fpxp7
— IGIHE Sports (@IGIHESports) December 13, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!