Ni irushanwa ryo ku rwego mpuzamahanga ryaberaga mu Mujyi wa Mujumuri Korea y’Epfo, ryahuje abakinnyi 110 baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Aziya, u Burayi, Amerika y’Epfo na Afurika.
Mu cyiciro cy’abagabo bari munsi y’ibilo 58, Kayitare Benoit yegukanye umwanya wa mbere umuhesha umudali wa zahabu, Iradukunda yegukana umwanya wa kabiri umuhesha umudali wa feza, mu gihe Medet Zholdybaiuly wo muri Kazakhstan na Purevdash Yondonjmts wo muri Mongolia begukanye umwanya wa gatatu.
Aba banyarwanda bisanze ku mukino wa nyuma bombi nyuma y’aho Kayitare usanzwe ari Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda yasezereye Purevdash Yondonjmts wo muri Mongolia, n’aho Iradukunda usanzwe akinira Dream Taekwondo Club asezereye Medet Zholdybaiuly wo muri Kazakhstan.
Usibye uyu mwanya wa mbere n’uwa kabiri abanyarwanda begukanye, muri iri rushanwa begukanye umwanya wa gatatu mu cyiciro cyo gukina babiri babiri (Pair).
Iri rushanwa barikinywe nyuma y’iryo bahereyeho ryitwa ‘Muju Taekwondowon 2024 International Open Virtual Taekwondo Championships’ ryakinwe hakoreshejwe ikoranabuhanga, maze Iradukunda yegukana umwanya wa kabiri wanamuhesheje igihembo cy’agera kuri miliyoni 3 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!