Abanyarwanda berekanye ubuhanga mu kurwanisha inkota mu mukino witwa Chanbara (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Werurwe 2019 saa 01:52
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2019, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yitabiriye amahugurwa y’umukino wa Chanbara barwanishamo inkota, hatangwa imikandara y’umukara ku bayitsindiye umwaka ushize.

Uyu muhango wabereye kuri Petit Stade i Remera, aho abanyeshuri b’uyu mukino mu cyiciro cy’abato n’abakuru babanje kwigishwa iby’ingenzi kuri uyu mukino.

Aba banyeshuri nabo berekanye ubumenyi bafite mu kurwanisha inkota ntoya n’indende, bashyira no mu bikorwa ibyo bahuguwemo mbere y’uko hatangwa imikandara y’umukara ku bayitsindiye mu mwaka ushize ubwo hakorwaga ibizamini.

Abahawe imikandara ni Nyirimbabazi Benjamin wahawe dani ya mbere mu kurwanisha inkota ebyiri ndetse na dani ya mbere mu kurwanisha inkota ndende n’amaboko yombi. Uyu akaba ariwe munyeshuri wa mbere wa Tsutomu Takahashi Sensei, watangije uyu mukino mu Rwanda ndetse akaba afite dani ya gatandatu.

Abandi bahawe imidali y’umukara, dani ya mbere mu kurwanisha inkota ntoya ni Tumukunde Jessica, Rafiki Emmanuel na Munyamoundu Janvier.

Ambasaderi w’u Buyapani, Takayuki Miyashita, yashimishijwe no kongera kwitabira ibikorwa bya Siporo mu Rwanda nyuma ya Ambassadors Cup yabaye muri Karate, avuga ko Leta y’u Buyapani yiteguye gufasha uyu mukino watangijwe n’Umuyapani mu Rwanda.

Ati “Nishimiye kongera kuba hano ku nshuro ya kabiri nyuma ya Ambassadors Cup muri Karate. Chanbara ifite aho ihuriye n’imikino ikinwa mu Buyapani, nishimiye kubona uyu mukino mu Rwanda waratangijwe n’umuyapani ukaba umaze kugira abantu basaga 270 mu gihugu cyose.”

“Nk’uko nabivuze mu ijambo ryanjye, ambasade yacu izakomeza gukorana n’uyu mukino kugira ngo ukomeze gutera imbere namwe mubigiremo uruhare ugere ku banyarwanda bose.”

Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) Rurangayire Guy wari no mu banyeshuri b’uyu mukino wo kurwanisha inkota, yashimiye Ambasaderi w’u Buyapani waje kubashyigikira, anashimira abanyeshuri bose b’uyu mukino uburyo bashishikarira kuwumenya.

Ku bijyane no kuba uyu mukino utarabona ubuzima gatoza, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Chanbara, Rugigana Jean Claude, yavuze ko kuba bamaze iminsi bakora cyane bizabafasha kwemerwa mu gihe cya vuba.

Ati “Icya mbere kugira ngo wemererwe ni uko muba mukora. Buri mwaka dutegura amahugurwa, tugahugura abakinnyi. Uyu mwaka habayeho umwihariko wo kumenyekanisha uyu mukino muri Ambassade y’Abayapani ari naho ukomoka.”

“Uyu mwaka turi mu murongo mwiza wo kubona ubuzima gatozi, amakipe amaze kubona ibyangombwa byuzuye, nicyo cyari cyabanje kutugora ariko ubu igisagaye ni ugusaba.”

Rugigana yakomeje avuga ko uyu mwaka, Chanbara yungutse amakipe abiri arimo iya Nyagatare n’iyo muri Groupe Scolaire Saint-Gérôme mu Gakenke.

Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Bizimana Festus, wari witabiriye aya mahugurwa, yavuze ko bazakomeza gushyigikira uyu mukino ukabona ubuzima gatozi.

Umukino wa Chanbara ukinwa bakoresheje inkota gusa aho utandukanira n’uwa Fencing, ni uko uyu abawukina bisanzura bakoresha ubumenyi bwabo n’imbaraga kandi nta kibazo cyo kuvunika bahura na cyo.

Watangirijwe mu Buyapani mu 1971na Sensei Tetsundo Tanabe unawuyobora ku rwego mpuzamahanga. Uyu akaba yarashakaga kwigisha abantu uburyo bakwirinda, ahanini bashimangira umuco wo kurwana kw’Abayapani kuzwi nka Samurai.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitandatu bikinwamo uyu mukino ku mugabane wa Afurika.

Abanyamuryango bagera kuri 275 bavuye mu makipe arindwi ni bo kugeza uyu munsi babarizwa muri uyu mukino umaze imyaka isaga itanu ugeze mu Rwanda.

Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Chanbara, Rugigana Jean Claude
Buri mwaka hategurwa amahugurwa ya Chanbara
Sensei Tsutomu Takahashi watangije umukino wa Chanbara mu Rwanda yereka abanyeshuri uko bagenza
Bakoraga ibyo ababwiye
Abereka ko ufata inkota ukayikomeza
Chanbara ikinwa n'ibyiciro byose harimo n'abakiri bato
Inkota ntoya n'indende nizo zifashishwa muri uyu mukino
Iyo bakina uyu mukino barinda mu maso
Bashyiraga kandi mu bikorwa ibyo bamaze kwiga
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Chanbara, Rugigana Jean Claude, atanga ikaze ku bashyitsi bitabiriye aya mahugurwa
Sensei Tsutomu Takahashi watangije umukino wa Chanbara mu Rwanda afite dani ya gatandatu
Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC, Rurangayire Guy Didier, ashimira Ambasederi w'u Buyapani mu Rwanda kuba yitabiriye aya mahugurwa
Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yavuze ko bazakomeza gukorana n'abakuriye uyu mukino wa Chanbara
Abatsinze ibizamini byatanzwe umwaka ushize bahawe imikandara y'umukara
Nyirimbabazi Benjamin wahawe imikandara ibiri yanashimiwe kuba ari we munyeshuri wa mbere wa Sensei Tsutomu Takahashi
Ambasaderi Takayuki Miyashita yashimiye Sensei Takahashi ku kuba yaratangije uyu mukino mu Rwanda
Imikandara y'umukara yatanzwe
Abitabiriye amahugurwa bahawe impamyabumenyi

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza