Abanyarwanda begukanye imidali y’Umuringa mu mikino mpuzamahanga ya Taekwondo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Ugushyingo 2019 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi bagize Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Taekwondo; Uwayo Clarisse na Birushya Emmanuel, bombi begukanye imidali y’Umuringa nyuma yo kuba aba gatatu mu Irushanwa Mpuzamahanga rya ‘2019 Korean Ambassador’s Cup Taekwondo World Championship’ ryabereye muri Korea y’Epfo.

Ni amarushanwa yakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2019 mu Mujyi wa Muju ho muri Korea y’Epfo, aho u Rwanda rwari kimwe mu bihugu 44 byahataniraga imidali ya zahabu muri 2019 Korean Ambassador’s Cup Taekwondo World Championship.

Nyuma yo guhatana kutari koroshye, Uwayo Clarisse yegukanye umwanya wa gatatu, inyuma y’Umukinnyi ukomoka muri Brunei wegukanye Umudali wa Zahabu, n’Umunya-Uruguay waje ku mwanya wa kabiri.

Birushya Emmanuel wari uhanganye n’ibindi bihangange we yaje ku mwanya wa gatatu akurikira Umunya-Sénégal wegukanye umwanya wa mbere n’Umunya-Zimbabwe wabaye uwa kabiri.

Abakinnyi bose hamwe bahatanaga mu myiyereko (Poomsae) bageraga ku ijana, u Rwanda rukaba rwabaye urwa gatatu mu bakobwa kimwe no mu bahungu.

Uwayo na Birushya ni abakinnyi batoranyijwe mu bandi benshi beza nyuma yo kwegukana imyanya ya mbere mu Rwanda, hanyuma amashusho yabo akoherezwa mu buyobozi bwateguye iri rushanwa muri Korea, maze bashima urwego bariho, bemeza ko bazajya kurushanwa n’ibindi bihangange ku Isi.

Mbonigaba Boniface uyoboye Ikipe y’u Rwanda yatangaje ko 2019 Korean Ambassador’s Cup Taekwondo World Championship ibaye intangiriro nziza yo kwitegura andi marushanwa akomeye ari imbere, arimo Shampiyona Nyafurika n’iy’Isi zizaba mu mwaka utaha wa 2020.

Ubwo u Rwanda rwaherukaga kwitabira iri rushanwa mu 2017, rwari rwegukanye Umudali wa Feza, wegukanywe na Mbonigaba Boniface, kuri ubu wari wajyanye n’abakinnyi nk’umutoza.

Korean Ambassador’s Cup Taekwondo World Championship ni irushanwa riba buri myaka ibiri.

U Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu mu Mikino Mpuzamahanga ya Taekwondo yabereye muri Korea y'Epfo kuri uyu wa Gatatu
Birushya Emmanuel yatwaye umudali w'Umuringa mu bagabo
Uwayo Clarisse na we yabaye uwa gatatu mu bagore, abona umudali w'Umuringa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza