Ni Shampiyona iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, tariki ya 16 na 17 Ugushyingo 2024.
Ikipe yahagurutse i Kigali igizwe na Kayitare Bénoît, Munyakazi Vincent na Umurerwa Nadège mu gihe Umutoza ari Ntawangundi Eugène.
Ni ku nshuro ya kabiri abakinnyi b’Abanyarwanda bitabiriye iyi mikino ya ‘Virtual’, ubwa mbere ikaba yaritabiriwe na Iradukunda Mucyo Yvan na Kayitare Bénoît.
Iyi ya mbere yabereye mu Mujyi wa Muju wo muri Koreya y’Epfo, Iradukunda Mucyo Yvan yegukana umwanya wa kabiri naho Kayitare Bénoît wongeye kwitabira yegukana umudali w’umwanya wa gatatu.
Icyakora imikino yo kuri uru rwego yo ni ubwa mbere igiye gukinwa.
Umutoza Ntawangundi yavuze ko biteguye neza, kandi yizeye ko abakinnyi bari kumwe bazitwara neza bakegukana imidali.
Ati “Twiteguye neza kandi twizeye kuzegukana imidali, cyane ko abakinnyi mfite barimo n’abayitwaye mu marushanwa nk’aya y’ubushize aho muri babiri twari dufiteyo umwe yabaye uwa kabiri undi aba uwa gatatu.”
Biteganyijwe ko iyi kipe izagaruka i Kigali tariki ya 19 Ugushyingo 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!