00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyakigali bizihiwe hatangizwa isiganwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024 (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 18 October 2024 saa 09:24
Yasuwe :

Abatuye mu Mujyi wa Kigali banyuzwe no kureba isiganwa Nyafurika ryo gusiganwa mu modoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally ryitabiriwe n’imodoka 21 zo mu bihugu bitandatu.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Ukwakira 2024, ni bwo abakinnyi bose bari biteguye gukina bahataniye imyanya yo kuzakina umunsi wa mbere wa Rwanda Mountain Gorilla Rally uzabera mu Karere ka Bugesera.

Ibirori byo gutangiza ku mugaragaro iri rushanwa ry’iminsi itatu, byitabiriwe n’abarimo Umuyobozi wa siporo muri Minisiteri wa Siporo, Rwego Ngarambe na Gakwaya Christian uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (RAC).

Kuri uyu munsi wa mbere, abasiganwa bakiniye agace kihariye mu masangano y’umuhanda wo kuri Kigali Heights na Kigali Convention Centre, bakora intera ya kilometero 1.15.

Umunya-Kenya Karan Patel wegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally mu 2023, ni we wakoresheje ibihe bito kurusha abandi mu bari gukina shampiyona Nyafurika kuko yahasiganwe munota umwe n’amasegonda 52.

Uyu mukinnyi ukinisha Skoda Fabia R5, yasize Umunya-Uganda Yassin Nasser we ukinisha Subaru GVB, amurusha amasegonda 49.

Abakinaga isiganwa ry’igihugu bayobowe n’Umunyarwanda Giancarlo Davite ukinisha Mitsubishi Lancer Evo X, warushijwe amasegonda 28 na Karan Patel.

Muri rusange, Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024 yitabiriwe n’imodoka 23 zirimo zirindwi zihatanye muri Shampiyona Nyafurika mu gihe izindi 16 zikina ku rwego rw’igihugu zirimo umunani z’Abanyarwanda.

Iri siganwa ry’imodoka rizakomereza mu Karere ka Bugesera ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, hakinwa uduce 13 mu minsi ibiri. Ku munsi wa mbere bazakora inshuro icyenda, ku wa kabiri bakore enye.

Uwegukanye isiganwa riri ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika ahabwa amanota 30, uwa kabiri 24, uwa gatatu 21, uwa kane 19 naho uwa gatanu agahabwa amanota 17. Uwa gatandatu abona 15, uwa karindwi 13 naho uwa munani 11.

Amafoto: Kwizera Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .