00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyabugeni bagiye guhatanira gukora igihangano kizifashishwa mu nama ya FIA itegerejwe i Kigali

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 14 November 2024 saa 09:37
Yasuwe :

Abanyabugeni bo mu Rwanda bagiye guhatanira gukora igihangano kizifashishwa mu kwizihiza imyaka 120 Ishyirahamwe ry’Umukino w’Imodoka ku Isi (FIA) rimaze, aho bizakorerwa mu nama yayo izabera i Kigali mu Ukuboza 2024.

Iyi nama izaba ku wa 13 Ukuboza 2024, ijyana n’ibindi bikorwa by’iri shyirahamwe birimo no gutanga ibihembo ku bitwaye neza muri shampiyona zikomeye zirimo na Formula 1.

Biteganyijwe ko abazahatanira ibihembo binyuze muri ibi bihangano ari abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyuga n’Ubumenyi ngiro (Rwanda TVET Board) ndetse n’abo muri IPRC.

Uzahiga abandi azahembwa miliyoni 3 Frw, uwa kabiri ahabwe miliyoni 2 Frw, mu gihe uwa gatatu ari miliyoni 1.5 Frw. Iki gihangano kandi kizerekanwa mu birori byo gutanga ibihembo kinajyanywe mu cyicaro cya FIA giherereye i Paris mu Bufaransa.

Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem yatangaje ko yishimiye amahirwe yahawe Abanyarwanda.

Ati “Mfite amatsiko yo kureba uko izi mpano zizasobanura amateka yacu binyuze mu bihangano byabo byiza. Ibihembo bya FIA ni umwanya mwiza wo kwishimira no kuzirikana imbaraga n’intsinzi by’umukino wacu.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine yavuze ko ari amahirwe ahawe aba banyeshuri.

Ati “Twiteguye kwakira FIA neza mu Ukuboza ndetse ni amahirwe adasanzwe yahawe abanyeshuri kugira ngo bagaragaze impano zabo ku rwego rw’Isi.”

Biteganyijwe ko ibi bihangano bigomba gutangwa bitarenze tariki ya 27 Ugushyingo 2024, aho bigomba kuba bigaragara ndetse hari n’uburyo bisobanurwa neza mu magambo. Ibisobanuro byimbitse wabisanga aha.

Iyi nama izatangirwamo ibihembo byabitwaye neza muri Shampiyona zitandukanye zirimo na Formula 1
Inama FIA izabera mu Rwanda tariki ya 13 Ukuboza 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .