Abitabiriye iyi siporo bahuriye mu mihanda isanzwe ikoreshwa ndetse initabirwa n’ingeri zose kuva ku bato kugera ku bakuru.
Bamwe mu bayitabiriye barangajwe imbere na Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel. Hari n’abandi bazwi mu myidagaduro nka Alex Muyoboke, umubyinnyi Titi Brown n’umukinnyi wa filimi, Nyambo Jesca n’abandi benshi.
Nyuma yo kuzenguruka mu mihanda yabugenewe, abitabiriye iyi siporo bahuriye kuri ‘ronds points’ iri kuri Kigali Height bakora siporo bayobowe n’uba uri imbere yabo abereka izo gukora.
Ku rundi ruhande abandi baba bakina imikino itandukanye nka Road Tennis n’indi myinshi.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’impuguke mu kurengera ibidukikije bwerekanye ko umunsi wahariwe siporo rusange (Car Free Day) ikorwa inshuro 26 buri mwaka i Kigali uzafasha mu kugabanya 20% by’ingano y’imyuka ihumanya ikirere mu gihe cy’imyaka itanu uhereye mu 2021 kugeza mu 2025.
Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko muri izo nshuro 26 za siporo rusange, ubuzima bw’abagera ku 100 buzabungabungwa bitewe n’uko hari inshuro zigera kuri 600 bari kuzivuzamo baramutse badakora iyo siporo.
Ibi bizafasha abo baturage kuzigama iminsi 3,300 y’akazi bari kuzasiba bagiye kwivuza indwara zitandura zirimo n’iziterwa n’ihumana ry’ikirere no kudakora imyitozo ngororamubiri.
Ni mu gihe Igihugu cyo kizazigama agera hafi kuri miliyari 160 Frw yari kuzagenda mu bikorwa binyuranye byo kuvuza abantu izo ndwara.
Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo irakorwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!