Iri rushanwa rizamara iminsi itanu, ryatewe inkunga n’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE), rizabera ku bibuga bya RP- IPRC Kigali.
Umulisa Joselyne usanzwe utoza Tennis abakiri bato muri Académie ye ya “Youth Tennis Development”, yavuze ko impamvu yateguye iri rushanwa ari ukugira ngo abana bagaragaze urwego bariho.
Yakomeje avuga ko bizafasha bamwe muri aba bana kwitegura irushanwa rizahuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati rizabera mu Rwanda mu mpera za Mata uyu mwaka.
Yagize ati “Umutoza mwiza ni utoza abana kandi akagira igihe cyo gukoresha amarushanwa kuko bimufasha kumenya niba hari aho umwana agana. Icya kabiri cyatumye nditegura ni uko u Rwanda rugiye kwakira amarushanwa y’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, ndagira ngo bazajye kwitabira nzi uko bahagaze kuko iri rushanwa riraza kubafasha gukora cyane.”
Agaruka ku mpamvu bashyizeho umwihariko w’icyiciro kizahuza abana bafite munsi y’imyaka 10, Umulisa yavuze ko ari ukugira ngo bashishikarize ababyeyi kubaherekeza no kubashyigikira.
Ati “Icyiciro cy’abari munsi y’imyaka 10 ntabwo cyari gisanzwe kibamo, ni umwihariko twashyizeho kugira ngo dutere ababyeyi ishyaka ryo kuzajya baza baherekeje abana kuko iyo umubyeyi aje akareba ibyo umwana muto w’imyaka 10 arimo n’ibyo akora, bituma ashishikariza n’abandi bityo bikongera umubare w’abakinnyi.”
Twagira Robert ushinzwe Ibikorwa muri Rwanda Stock Exchange (RSE) yavuze ko bashyigikiye iri rushanwa kuko bashaka gukangurira urubyiruko gukunda siporo no kwibutsa ko rukeneye kugira imibereho myiza.
Ati “Icya mbere cyatumye dutera inkunga iri rushanwa ni ukugira ngo nk’urubyiruko turukangurire gukunda siporo kandi tukumva ko siporo ari ryo terambere rirambye ndetse ni ugufasha urubyiruko kugira imibereho myiza. Ikindi ni ugushishikariza abantu kwizigamira banyuze ku Isoko ry’Imari n’Imigabane kuko birafasha iyo umuntu ageze mu izabukuru.”
Niyomuhoza Elizabeth wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, yavuze ko yiteguye neza iri rushanwa ndetse ashaka kuzaritwara kugira ngo bimuhe imbaraga zo kuzagera ku ntego yiyemeje yo kuba umukinnyi ukomeye.
Ati “Impamvu nakinnye Tennis ni uko nshaka kuziteza imbere kandi nkubakira umuryango wanjye inzu. Niteguye ko nzatsinda nkatwara igikombe kuko nzakoresha imbaraga zose zishoboka.”
Muri Nzeri 2020 ni bwo Umulisa Joselyne yatangije Académie ya Tennis igamije kwigisha uyu mukino abakinnyi bakiri bato kugira ngo azamure umubare wabo ukiri muto cyane cyane mu bakobwa.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!