Rutikanga Ferdinand wakunze kuvuga ko ari we watangije Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi muri Nyakanga 2022.
Abana bakina Iteramakofe mu Rwanda basuye umuryango we mu rwego rwo kubatoza indangagaciro n’uburere bwiza kugira ngo bazakurane ingeso nziza zuje ubupfura n’ubuvandimwe mu muryango mugari, baha icyubahiro n’agaciro inkomarume z’umukino w’Iteramakofe.
Aba bana bahaye umuryango wa nyakwigendera Rutikanga Ferdinand impano zitandunye mu rwego rwo kuwufata mu mungo kandi banaboneraho n’umwanya wo kubifuriza iminsi mikuru myiza.
Iki gikorwa cyari cyateguwe n’amakipe y’Iteramakofe yishyize hamwe ngo azahure uyu mukino wadindiye. Ayo ni Isata Boxing Club, Kimisagara Boxing Club, Kigali Life Boxing Club, Nyamirambo Boxing Club, Rafiki Boxing Club, Gisenyi Boxing Club, Gasanze Boxing Club na Tigers Boxing Club.
Aya makipe kandi ni yo aheruka gutegura irushanwa ryabereye kuri Maison des Jeunes Kimisagara ku wa 1 Ukuboza 2024, ryari rigamije kugaragaza impano n’ubuhanga bw’abana bakina Iteramakofe.
Ni irushanwa ryahurije hamwe abakinnyi 42 barimo abangavu umunani n’abandi bato 16 bari hagati y’imyaka 10 na 15, ndetse abasore b’ingimbi 18 bafite kuva ku myaka 16 kugeza kuri 20.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!