Abakiri bato b’u Rwanda bahize kwegukana imidali muri African Youth Games

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 15 Nyakanga 2018 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi 13 bari munsi y’imyaka 18 bagiye guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika y’abakiri bato ‘African Youth Games’, izabera muri Algeria hagati ya tariki 18 Nyakanga na 28 Nyakanga, bizeye kwitwara neza no kwegukana imidali.

Amarushanwa ya ‘African Youth Games’ agiye kuba ku nshuro ya gatatu, yatangiye mu 2010 ku gitekerezo cya Lassana Palenfo uyobora Ihuriro ry’amakomite Olempike muri Afurika (ANOCA), ari naryo riyitegura mu rwego rwo kuzamura impano z’abakiri bato no kubakundisha imikino kare.

Perezida wa Komite Olempike, Amb. Munyabagisha Valens mu muhango wo guha impanuro za nyuma aba bakinnyi kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 13 bakina imikino itatu irimo gusiganwa ku maguru, Volleyball yo ku mucanga na karate mu bahungu n’abakobwa kuko ariho byagaragaye ko rufite imbaraga.

Yagize ati “Bitandukanye n’uko twajyaga tubigenza, aba bakinnyi batoranyijwe binyuze mu majonjora yakozwe hirya no hino mu gihugu, bararushanwa ababaye aba mbere akaba aribo bazitabira iyi mikino muri Algeria. Muri African Youth Games hazakinwa ubwoko butandukanye bw’imikino ariko twe tuzaserukirwa muri itatu twabonye ko dufitemo abana bameze neza.”

Mu mpanuro Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, yahaye aba bakinnyi mbere yo kubashyikiriza ibendera ry’igihugu, yabasabye kugenda bazi ikibajyanye, bakazakoresha imbaraga zabo zose kugira ngo babone umusaruro.

Yagize ati “Mugiye guhiganwa n’ibindi bihugu nabyo biteguye neza kandi bishaka gutsinda. Bisaba ko mwita cyane ku nyigisho mwahawe n’amabwiriza y’abatoza muri iki gihe mumaze mwitoza ariko mukanazirikana ko igihe muzaba muri muri ayo marushanwa muzaba muhagarariye izina ry’igihugu. Ibyo muzakora byose, bazajya bavuga ngo abahagarariye u Rwanda, mugomba kwitwara neza rero.”

U Rwanda rwitabira iyi mikino bwa mbere mu 2014 i Gaborone muri Bostwana, rwari ruhagarariwe mu mikino 12 harimo Iteramakofe, Volleyball, gusiganwa ku maguru, Basketball, Fencing, Amagare, Tennis, Tennis de Table, Koga, Taekwondo, Karate na Golf rukaba rwaratahamye imidali ibiri ya bronze mu iteramakofe na Volleyball.

Munezero Valentine ukina Volleyball yo ku mucanga wahawe ibendera ry’igihugu ndetse akaba ariwe kapiteni w’abakinnyi bose bazitabira iyi mikino, yavuze ko akurikije uburyo bateguwe bazitwara neza kandi ariyo ntego yabo.

Yagize ati “Twagize umwanya uhagije wo kwitegura, nk’uko Minisitiri yabitubwiye tugiye guhagararira igihugu kandi tugomba kugihesha ishema nk’uko twabitojwe. Umutima turawufite, tugiye guhangana n’ibihugu bitoroshye nabyo bishaka gutsinda ariko twifitiye icyizere natwe.”

Biteganyijwe ko abakinnyi bazagenda mu byiciro bitatu bitandukanye bitewe n’igihe bazakiniraho, kuri iki Cyumweru tariki 15 Nyakanga hakazagenda abakina Volleyball yo ku mucanga, abasiganwa ku maguru n’abakina karate bakazagenda tariki 20 Nyakanga.

Abazahagararira u Rwanda

Gusiganwa ku maguru

Karangwa Kwame
Bakunzi Aime Phraditte
Nishimwe Belyse
Ibishatse Angelique
Ugeziwe Dieudonne
Iradukunda Mediatrice

Umutoza ni Karasira Eric

Volleyball yo ku mucanga

Munezero Valentine na Musabyimana Penelope
Kageruka Cedrick & Masabo Bertin
Umutoza: Mudahinyuka Christophe
Umusifuzi: Ntanteteri Vedaste

Karate

Shyaka Victor Kaberuka
Niyitanga Halifa
Umunezero Jovia
Umutoza : Nkuranyabahizi Noël

Abakinnyi bazakina volleyball bari kumwe n'umutoza wabo
Minisitiri wa Siporo n’Umuco Uwacu Julienne yasabye aba bakinnyi kumenya ko bagiye mu izina ry'igihugu kandi bagomba kugihesha ishema
Munezero Valentine uzaba ahagarariye abandi yashyikirijwe ibendera ry'igihugu na Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne
Munezero Valentine ukina volleyball yo ku mucanga ari nawe kapiteni w’abakinnyi bazaserukira u Rwanda
Abakiri bato b’u Rwanda bahize kwegukana imidali muri African Youth Games

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza