00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi bazitabira Imikino Olempike bagenewe udukingirizo ibihumbi 150

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 Kamena 2021 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Abategura Imikino Olempike ya Tokyo 2020 bari guteganya gutanga udukingirizo ibihumbi 150 ku bazayitabira, ariko babwiye abakinnyi ko bazatujyana iwabo aho kudukoreshereza aho bazacumbikirwa kuko amategeko yo guhana intera n’izindi ngamba zo kwirinda Coronavirus bizaba byakajijwe.

Kuva mu Mikino Olempike ya Seoul mu 1988, hatangwa umubare utari muto w’udukingirizo mu rwego rwo kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ndetse abategura iyi mikino bavuze ko Komite Olempike Mpuzamahanga yasabye ko dukomeza gutangwa.

Gusa, abakinnyi bazayitabira babwiwe ko bagomba kuzirikana guhana intera, bivuze ko uburyo bwo guhura buzaba ari buke cyane.

Ubwo ubuyobozi bw’abategura Imikino ya Tokyo 2020 bwasubizaga ubutumwa bwa email bwohererejwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bwagize buti “Udukingirizo tuzatangwa ntituzakoreshwa aho abakinnyi baba, ariko abakinnyi bazadufata bazatujyane mu bihugu byabo mu rwego rwo gukomeza kwirinda agakoko gatera SIDA.”

Abategura iyi mikino bafashe icyemezo cyo gukumira abafana bava mu mahanga ndetse basabye abazitabira iyi mikino kwerekana ko bayishyigikiye bakoma amashyi, aho kuririmba no gusakuza mu rwego rwo kugabanya ibyago by’ikwirakwira rya Coronavirus.

Ikibazo kigikomeye ubu ni uburyo bwo kugaburiramo abazitabira iyi mikino. Abayitegura bateganyaga ko bazajya bagaburira abazayitabira mu byumba binini byagenewe kuriramo, aho ikinini muri byo gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 4500 inshuro imwe.

Gusa kuri ubu, abategura iyi mikino basabye abakinnyi kuzajya barya bonyine, bagahana intera n’abandi ndetse bakikorera isukuru aho baririye.

Imikino Olempike ya 2020, yari iteganyijwe mu mwaka ushize, ariko yimurirwa hagati ya tariki ya 23 Nyakanga n’iya 8 Kanama 2021 kubera icyorezo cya Coronavirus.

Abazitabira Imikino Olempike i Tokyo mu Buyapani, bazahabwa udukingirizo ibihumbi 150

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .