Kuva ku wa Gatanu, tariki ya 25 kugeza ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Ukwakira 2024, ni bwo abakinnyi barenga 200 bahataniye imyanya ine yo kuzajya guhatana n’abaturutse mu bindi bihugu byo mu Karere mu irushanwa rya KCB East Africa Golf Tour.
Amakipe agera kuri 32 agizwe n’abakinnyi bane ndetse n’andi atatu yari agizwe n’abakinnyi batatu, ni yo yahatanye muri iyi minsi ibiri ndetse amanota yose akaba yateranyijwe ku munsi wa nyuma.
Irushanwa rya BPR-KCB East Africa Golf Tour ryakinwe mu byiciro bitandatu harimo iby’abagore, abagabo ndetse n’abakuze. Ikindi cyiciro ni icy’abategura irushanwa.
Abakinnyi babonye itike yo kuzajya mu mikino ya nyuma ya KCB East Africa Golf Tour ni Olwit Anthony, Murekatete Alphonsine, Nganga Barnabas, Benjamin Mukisa wari wanayibonye mu mwaka ushize.
Abandi bakinnyi bitwaye neza mu irushanwa rya BPR Bank ni Ntambara Olivier, Alice Rwigema, Gahima Charles, Sidney Mbua, Kwizera Ivan, Barigye Arthur na Kora Adebayo.
Umukinnyi wateye umupira muremure kurenza abandi mu bagabo ni Gichohi William na Akanigi Melissa mu bagore wanakinnye neza mu kuwegereza umwobo, mu gihe uwabikoze mu bagabo ari Mugabo Vincent.
Kapiteni wa Kigali Golf Club, Andrew Kulayige, yashimye BPR Rwanda nk’imwe mu mpamvu zatumye umukino wa Golf utera imbere ku ntambwe ishimishije.
Yagize ati “Urebye mu abakinnyi ba Golf twari bake cyane, dusaba igikorwaremezo nk’iki mubona, ariko byari ngombwa ko twongera abakina uyu mukino.”
“Ibyo ntibyari gushoboka tutagize abafatanyabikorwa nka BPR Bank. Ubu tugeze ku bakinnyi barenga 600 kandi ndezera ko baziyongera nidukomeza gukorana.”
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko iterambere ry’abakinnyi ba Golf rizatuma bakomeza kugira uruhare mu iterambere ryayo.
Ati “Ndabashimiye abaje kwitabira iri rushanwa ryarimo abarenga 200. Tunejejwe no kumara iyi myaka dushyigikira umukino wa Golf. Kuba abakinnyi biyongera biragaragaza ko ishoramari ryacu ari igirakamaro.”
“Ntabwo duteze gusubira inyuma kuko iyo uvuze Golf wumva abantu bareba kure, bafite intego zifatika kandi baharanira inyungu z’igihe kirekire. Aho ni ho natwe twifuza ko twagirana imikoranire igomba guhoraho.”
Biteganyijwe ko abatsinze i Kigali bazerekeza muri Kenya mu mikino ya nyuma izabera muri Sigona Golf Club, tariki ya 6 Ukuboza 2024, harimo amakipe yavuye mu bice bitandukanye bya Nairobi.
Ikipe izaba iya mbere izahembwa miliyoni y’amashilingi ya Kenya ni ukuvuga 10.481.604 Frw.







































Amafoto: Cyubahiro Key
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!