00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi bakomeje kwinubira imidali bahawe mu Mikino Olempike yashaje imburagihe

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 29 December 2024 saa 09:18
Yasuwe :

Umufaransa Yohann Ndoye-Brouard, uheruka kwegukana umudali wa feza mu Mikino Olempile, mu koga metero 400, yagaraje ko umudali yahawe washaje imburagihe ku buryo wagira ngo ni uwo mu 1924.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Yohann yerekanye amafoto y’umudali yatsindiye mu mezi ane ashize warashishutse, yibaza niba yarawuhawe mu 1924.

Si uyu mukinnyi gusa wagaragaje iki kibazo kuko n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne yasabye guhindurirwa imidali rugikubita.

Mu gihe iri rushanwa ryabaga, nabwo abakinnyi bamwe bagaraje kutishimira iyi midali barimo Nyjah Huston wagaragaje ko washaje mu minsi 15 gusa kuko itari ku rwego rwiza.

Iyi Mikino Olempike ni imwe mu izahora yibukwa nkiyabayemo akavuyo n’udushya twinshi.

Yohann Ndoye-Brouard yavuze ko wagirango uyu mudali ni uwo mu 1924
Imidali yo Mikino Olempike yashaje imburagihe
Yohann Ndoye-Brouard yavuze uyu mudali wagirango ni uruhu rw'ingona
Yohann Ndoye-Brouard yegukanye umudali wa feza mu koga metelo 400

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .