Ibi ni bimwe mu byo yatangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2025, ubwo hagaragazwaga aho imyiteguro igeze kuri Akanigi Ishimwe Melissa witegura guca agahigo muri uyu mukino.
Muri iki kiganiro, Rutamu Innocent yavuze ko imyiteguro imeze neza kandi hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo uyu mukinnyi wo mu Rwanda azatume rwandikwa mu mateka y’Isi.
Ati “Turi kumufasha buri kimwe cyose kugira ngo icyifuzo cye kigerweho. Impamvu ni uko Isi yose imenya ko uwabokoze ari Umunyarwanda, kandi intego zacu zizaba ziri kugerwaho.”
“Niba u Rwanda rwarubatse igikorwaremezo rushaka kuzamura ubukerarugendo bushingiye kuri siporo ya Golf, icyo gihe tuzaba turi kubigeraho kuko aho azandikwa n’u Rwanda ruzaba ruri hafi aho. Bizanatera amatsiko abifuza kurugenderera bashingiye kuri Golf.”
Rutamu kandi yongeyeho ko umukino wa Golf umaze kugira abakinnyi benshi mu gihe gito.
Ati “Uyu ni umukino uri gutera imbere mu Rwanda. Mu myaka itatu ishize twari abakinnyi batarenze 130, none ubu tugera muri 700. Murumva ko mu myaka itatu atari ikintu cyoroshye.”
“Ikibuga n’inzu nziza yakira abakina Golf dufit, biri mu bituma abantu bagenda bubaha kandi bakitabira cyane kuwukina. Ahandi dufite ibibuga nk’i Rwamagana hari Falcon Golf & Country Club, abaturage bahaturiye bakomeza kubyumva kandi bagakina.”
Ku wa Kane, tariki ya 8 Gicurasi 2025, ni bwo Akanigi Ishimwe Melissa azakina imyobo 18 mu gihe cy’iminota 55, mu gihe mu bisanzwe hakoreshwa amasaha ari hagati y’atatu n’ane.
Icyo gihe azaba yikorera buri kimwe cyose harimo kwitwaza igikapu kirimo ibyuma akinisha, kwitwaza amazi anywa mu kibuga, nta kamodoka akoresheje n’ibindi byose umukinnyi wa Golf akenera ubufasha.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!