00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi ba Golf mu Rwanda bikubye inshuro esheshatu mu myaka itatu

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 May 2025 saa 04:28
Yasuwe :

Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Golf mu Rwanda (RGU), Rutamu Innocent, yatangaje ko umubare w’abakinnyi bitabira umukino wa Golf mu Rwanda, wavuye ku 130 ugera kuri 700 mu myaka itatu gusa.

Ibi ni bimwe mu byo yatangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2025, ubwo hagaragazwaga aho imyiteguro igeze kuri Akanigi Ishimwe Melissa witegura guca agahigo muri uyu mukino.

Muri iki kiganiro, Rutamu Innocent yavuze ko imyiteguro imeze neza kandi hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo uyu mukinnyi wo mu Rwanda azatume rwandikwa mu mateka y’Isi.

Ati “Turi kumufasha buri kimwe cyose kugira ngo icyifuzo cye kigerweho. Impamvu ni uko Isi yose imenya ko uwabokoze ari Umunyarwanda, kandi intego zacu zizaba ziri kugerwaho.”

“Niba u Rwanda rwarubatse igikorwaremezo rushaka kuzamura ubukerarugendo bushingiye kuri siporo ya Golf, icyo gihe tuzaba turi kubigeraho kuko aho azandikwa n’u Rwanda ruzaba ruri hafi aho. Bizanatera amatsiko abifuza kurugenderera bashingiye kuri Golf.”

Rutamu kandi yongeyeho ko umukino wa Golf umaze kugira abakinnyi benshi mu gihe gito.

Ati “Uyu ni umukino uri gutera imbere mu Rwanda. Mu myaka itatu ishize twari abakinnyi batarenze 130, none ubu tugera muri 700. Murumva ko mu myaka itatu atari ikintu cyoroshye.”

“Ikibuga n’inzu nziza yakira abakina Golf dufit, biri mu bituma abantu bagenda bubaha kandi bakitabira cyane kuwukina. Ahandi dufite ibibuga nk’i Rwamagana hari Falcon Golf & Country Club, abaturage bahaturiye bakomeza kubyumva kandi bagakina.”

Ku wa Kane, tariki ya 8 Gicurasi 2025, ni bwo Akanigi Ishimwe Melissa azakina imyobo 18 mu gihe cy’iminota 55, mu gihe mu bisanzwe hakoreshwa amasaha ari hagati y’atatu n’ane.

Icyo gihe azaba yikorera buri kimwe cyose harimo kwitwaza igikapu kirimo ibyuma akinisha, kwitwaza amazi anywa mu kibuga, nta kamodoka akoresheje n’ibindi byose umukinnyi wa Golf akenera ubufasha.

Visi Perezida wa RGU, Rutamu Innocent, yagaragaje ko umukino wa Golf umaze kugira abakinnyi bagera kuri 700
Akanigi Ishimwe Melissa agiye guca agahigo muri Golf
Mu myaka itatu gusa umubare w'abakina Golf wikubye inshuro esheshatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .