00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi b’ibyamamare bahemberwa i Kigali mu bihembo bya FIA

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 December 2024 saa 11:31
Yasuwe :

Mu Rwanda hari kubera Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA), aho igomba guhemberwamo abakinnyi 16 bitwaye neza mu marushanwa atandukanye.

Imikino y’ingenzi itangwamo ibihembo irimo Formula 1, World Rally-Raid Championship, Formula 2, World Rally Championship, Formula E World Championship, World Endurance Championship, World Rallycross Championship, World Rally Raid Championship na World Karting Championships.

Usibye aba, nk’uko bisanzwe FIA ihemba amakipe meza ndetse n’ibigo byahize ibindi mu gukora imodoka nziza zo mu marushanwa.

Tugiye kurebera hamwe abakinnyi baza guhemberwa i Kigali muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024.

Formula 1

Formula 1 ni irushanwa rifatwa nk’irihiga ayandi muri iyi mikino yo gusiganwa mu modoka nto kuko ritwara umugabo rigasiba undi. Iri rushanwa riba rigizwe n’amasiganwa 24 mu mwaka wose.

Max Verstappen wa Red Bull ni we mukinnyi wahize abandi muri uyu mwaka aho ari ku mwanya wa mbere, akaba yaragize amanota 437, agakurikirwa na Lando Norris wa McLaren ndetse na Charles Leclerc wa Ferrari.

Umuyobozi Mukuru wa McLaren, Zak Brown, araza guhabwa igihembo cy’ikipe nziza y’umwaka wa 2024.

World Rally Championship

Ubwo hasozwaga amasiganwa yo mu mihanda y’igitaka ya World Rally Championship, Umubiligi Thierry Jean Neuville ukinira Hyundai Motorsport ni we wabaye uwa mbere n’amanota 242.

Uyu mugabo araza guhabwa igihembo ari kumwe na mugenzi wamufashaga mu muhanda [Co-driver], Martijn Wydaeghe.

World Endurance Championship

André Lotterer, Kévin Estre na Laurens Vanthoor banganyije amanota mu mwaka w’imikino wa World Endurance Championship, kuko bose bagize 152 atuma baza guhabwa ibihembo.

World Rallycross Championship

Umukino wa Rallycross ni umwe mu ifite umukinnyi mwiza uhemberwa i Kigali, aho Johan Kristoffersson ari we wahize abandi akaba yaragize amanota 240.

Uyu Munya-Suède amaze kwegukana iri siganwa inshuro zirindwi, aho yabikoze mu 2017, 2018, 2020, 2021, 2022, 2023 na 2024.

World Rally-Raid Championship

Rally Raid ni undi mukino wo gusiganwa mu modoka ariko ubera mu nzira z’itaka, ahaba hatari imihanda ikoreshwa n’ibinyabiziga. Mu masiganwa atanu akinwa, Umunya-Qatar, Nasser Al-Attiyah ufatanya na Edouard Boulanger, ni bo baza guhembwa.

Formula 2

Gabriel Bortoleto ni we mukinnyi wahize abandi 28 bahataniye umwaka w’imikino wa Formula 2, kuko yawusoje afite amanota 214.5 mu masiganwa 11 yakinwe.

World Karting Championships

Umukino wa Karting ni undi uri gutera imbere cyane mu yo gusiganwa mu modoka nubwo wo usaba utumodoka duto kandi dufite amapine asa n’aho ari hanze ‘Go-karts’.

Muri iki cyiciro, uhabwa igihembo ni Ethan Jeff-Hall ukomoka mu Bwongereza, akaba aza guhembwa mu cyiciro cy’abagabo, Kenzo Craigie akaza guhembwa mu bakiri bato na Giuseppe Palomba wacyegukanye mu cyiciro cy’abafite imyaka 15.

Usibye iyi mikino kandi, hari abandi bashobora guhabwa ibihembo barimo abanyabigwi muri iyi mikino.

André Lotterer ari mu bitwaye neza muri World Endurance Championship
Umunya-Qatar, Nasser Al-Attiyah yegukanye World Rally-Raid Championship
Max Verstappen ayoboye abaza guhemberwa i Kigali
Umubiligi Thierry Jean Neuville ari mu bahemberwa i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .