Irushanwa ry’uyu mwaka na ryo rizakinirwa ku bibuga bya Tennis bya Lake Kivu Serena Hotel, tariki ya 4-6 Ukwakira 2024.
Ku munsi wa mbere, tariki ya 4 Ukwakira, ni ukugera i Rubavu kw’abakinnyi ndetse n’imikino y’abakina ari umwe guhera saa Kumi n’Imwe.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira hateganyijwe imikino yo mu cyiciro cy’abakina ari babiri mu gihe ku Cyumweru bazaba umukino wo kwiyerekana w’ababigize umwuga guhera saa Yine za mu gitondo.
Amakipe azitabira iri rushanwa ni Nyarutarama Tennis Club iritegura, Cercle Sportifs de Kigali, Kicukiro Ecology Tennis Club, CIMERWA Tennis Club na Rubavu Tennis Club.
Ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya gatandatu mu 2023, ryegukanywe na Gasana Nkusi ari hamwe na Bahati Théoneste mu bakina ari babiri.
Mu 2022, Kayitare Serge yegukanye iri rushanwa mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga atsinze Kaningu Christian 6-2 na 6-1.
Mu bakina ari babiri, Rukundo Emmanuel na Ineza Sabin batsinze Bahati Théoneste na Alain King amaseti 2-0 (6-0, 6-4).
Muri iri rushanwa, uretse gukina haniyongereyeho gusabana kubyina ndetse no kuruhukira ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!