00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi 30 ba Taekwondo bazamuwe mu ntera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 December 2024 saa 02:04
Yasuwe :

Ku Cyumweru, tariki 22 Ukuboza 2024, Ikipe ya Dream Taekwondo Club yazamuye abakinnyi 30 mu ntera z’imikandara itandukanye, bibafasha gusoza umwaka no kwinjira mu mushya wa 2025 neza.

Ni igikorwa cyabaye binyuze mu bizamini byatanzwe kuri abo bakinnyi bagera kuri 30 biganjemo abakiri bato, abatsindiye imikandara yo ku rwego rwisumbuyeho barazamurwa; barimo abakinnyi 15 bahawe umukandara w’umuhondo, batanu bahabwa uw’icyatsi cyibisi, abandi batanu bahabwa umukandara w’ubururu, ndetse na batanu bahawe uw’umutuku.

Umuyobozi wa Dream Taekwondo Club, Master Ntawangundi Eugène, yashimiye ababyeyi bakomeje kubagirira icyizere bakabaha abana babo bakaza gukina uyu mukino, anaboneraho gushima abakinnyi bitwaye neza bakazamuka mu ntera.

Yashimiye kandi Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda mu bufasha butandukanye ridahwema guha amakipe mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino mu gihugu.

Ntawangundi yanaboneyeho kwibutsa abafite abana bashaka gukinira Taekwondo muri Dream Taekwondo Club ko imiryango ifunguye, kimwe n’abakuru kuko uyu mukino ari uwa bose; ni ukuvuga abato n’abakuru.

Dream Taekwondo Club yari iherutse kuzamura abandi bakinnyi muri Nzeri uyu mwaka wa 2024, yatangijwe mu 2011, aho ikorera mu Kigo cy’Urubyiruko cya Gatenga, mu Karere ka Kicukiro.

Kugeza ubu iyi kipe imaze kwegukana ibikombe 30 muri rusange birimo irushanwa mpuzamahanga rya East Africa Championship mu bato, iryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yegukanye inshuro eshatu, Shampiyona eshatu mu bato n’enye mu bakuru, ndetse n’irushanwa rya Korean Ambassadors Cup Yatwaye inshuro esheshatu harimo n’iy’uyu mwaka wa 2024.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .