Mu 2023 ni bwo Rwanda Open yari isanzwe ibera mu Rwanda buri mwaka, ikitabirwa n’Abanyarwanda n’abandi bakinnyi bavuye mu Karere, yazamuwe ku rundi rwego itangira kwitabirwa n’ababigize umwuga.
Ku nshuro yaryo ya kabiri, iri rushanwa rigiye kuba riri ngengabihe ya ITF Word Tennis Tour “Futures”, ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi, aho rizatanga amanota ku rutonde rwa ATP.
Amafaranga azahembwa ni ibihumbi 25$ buri cyumweru [rizakinwa ibyumweru bibiri] aho uwa mbere azatwara 3600$ naho kwinjira muri ’tableau’ [gutangira gukina] ni 200$.
Uretse amafaranga, umukinnyi uzegukana iri rushanwa azabona n’amanota 25.
Mu bakinnyi 32 bazakina irushanwa, harimo 10 bari muri 650 ba mbere ku Isi, bose bazahita binjira muri tombola.
Umwongereza Oliver Crawford wa 225 ku rutonde rwa ATP, Umunya-Roumanie Filip Cristian Jianu wa 233 n’Umuholandi Max Houkes wa 297, ni bamwe mu bahagaze neza bitezwe i Kigali mu byumweru bibiri biri imbere.
Hari Umufaransa Corentin Denolly wa 370, Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock wa 373, Umunya-Misiri Mohamed Safwat wa 382 n’Umudage Louis Wessels wa 491.
Abandi ni Umufaransa Florent Bax wa 520, Umuhinde Karan Singh wa 614 na Aryan Shah na we ukomoka mu Buhinde, we uri ku mwanya wa 640 ku Isi.
Umufaransa Corentin Denolly azaba ari mu bahabwa amahirwe nyuma yo kwegukana icyumweru cya kabiri cya Rwanda Open M25 ya 2023 atsinze Umwongereza Oliver Crawford wari witezwe icyo gihe.
Crawford wari uhagaze neza kurusha abandi mu irushanwa rya 2023, aho yari ku mwanya wa 295, yatsindiwe kandi ku mukino wa nyuma w’icyumweru cya mbere n’Umusuwisi Damien Wenger.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!