Abagore batwite bakoze siporo batahana umukoro wo kuyishishikariza bagenzi babo (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 Ukwakira 2019 saa 01:39
Yasuwe :
0 0

Abagore batwite bo mu Mujyi wa Kigali bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro siporo rusange yiswe ‘Mass sports for pregnant women’, igamije kubafasha kugira ubuzima bwiza, n’abana batwite bakamererwa neza.

Iyi siporo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019, yitabiriwe n’abagore batwite, abakobwa, abagore n’abakobwa bari muri polisi n’ingabo z’u Rwanda ndetse na bamwe mu bagabo bari baje baherekeje abagore babo batwite.

Ni gahunda y’Umuryango Children and Youth Sports ufatanyije na Minisiteri ya Siporo n’Umuco n’iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC), Umujyi wa Kigali, Gahunda y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana (NECDP), Polisi y’Igihugu n’abandi.

Abitabiriye ‘Mass sports for pregnant women’ bakoze urugendo rw’amaguru ruva ku Gisimenti bagera kuri Stade Amahoro, barayizenguruka nyuma bakomeza berekeza muri Petit Stade aho bakoze imyitozo yoroheje basoreza ku biganiro bahawe n’abantu batandukanye.

Bamwe mu bitabiriye iyi siporo baganiriye na IGIHE, bavuze ko bungutse byinshi kandi bagiye kujya gushishikariza bagenzi babo batwite kujya bakora siporo.

Ntukabumwe Ruth utwite inda igeze mu gihembwe cya gatatu, yagize ati “Nyuma ya siporo ndumva meze neza ntabwo nigeze nanirwa, by’umwihariko abatabonetse nababwira ko siporo ari igikorwa ukora ukumva umubiri uraruhutse, ukumva uratuje n’umwana ukumva ari gukina neza.”

Mugenzi we witwa Uwizeyimana yagize ati “Ndumva meze neza, siporo ni nziza cyane nashishikariza abandi kujya bitabira tugize amahirwe iyi gahunda igahoraho yajya idufasha. Ikindi njye nabwira abandi ni uko nazanye n’umugabo wanjye nifuza ko n’abandi bagabo bajya baherekeza abagore babo.”

Iki gikorwa cyitabiriwe n’impuguke zatanze ubutumwa ku bijyanye n’imirire igihe umugore atwite n’ibyo akwiye kwitwararika, kugaragaza akamaro ka siporo n’ubujyanama ku zo bakwiye gukora bitewe n’ibihe bagezemo.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro La Croix du Sud, Dr. Nyirinkwaya Jean Chrysostome, yavuze ko kuri we ababyeyi akurikirana abasaba gukora siporo kuko ari nziza aho biba bihagije kugenda n’amaguru umuntu asa n’uri gutembera.

Yakomeje avuga ko uko gutembera bituma amaraso y’umuntu atembera neza bigatuma amaguru atabyimba, umuvuduko w’amaraso ntiwiyongere bityo bigatuma na wa mwana uri mu nda agira ubuzima bwiza.

Ati “Buriya siporo ntabwo ari imwe umuntu akora ngo asimbuke umugozi cyangwa yiruke cyane ananirwe, hano icyo twababwira ni uko gukora siporo nk’iyi yo kugenda n’imyitozo mike bifasha cyane umubiri gukora noneho n’amaraso akabasha gutembera bityo na wa mwana uri mu nda akagira ubuzima bwiza.”

Umuyobozi w’Umuryango Children and Youth Sports Organization, Mukasa Nelson, yavuze iki gikorwa bagitekereje bagamije kugira ngo abagore batwite bajye babasha gukora siporo cyane ko iyo bayikoze baba banakoresheje abo batwite.

Yagize ati “Iyo dukoresha siporo abadamu batwite, tuba turi gukoresha umwana, ntabwo ari ukuvuga ngo umugore utwite yajya yicara gusa amezi icyenda agashira, ni ibintu byamugiraho ingaruka nyinshi cyane.”

Mukasa yavuze ko iyi gahunda yatangijwe uyu munsi izakomeza ndetse bashishikariza abagore n’abakobwa kujya bayitabira.

Umuryango Children and Youth Sports Organisation umaze imyaka ibiri uvutse, ugamije gukangurira urubyiruko kwitabira ibikorwa bituma rugira ubuzima bwiza, kuva mu myaka yo hasi.

Ufite icyerekezo cyo kugaragaza no kuzamura impano z’abana [watangije gahunda ya siporo yabagenewe mu biruhuko], binyuze mu kuzana imikino aho bose babona maze bo bakazabasha kwihitiramo bakurikije impano bifitemo, badatoranyirijwe.

Nyuma yo kwita ku mpano z’abana, uyu muryango wigisha abana no kwita ku buzima bwabo, cyane cyane kwirinda agakoko gatera Sida n’ibiyobyabwenge.

Uyu muryango kandi washyizeho gahunda yitwa Rwanda Students Lifestyle, yatangijwe muri Gicurasi 2019. Muri iyi gahunda habamo urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge na virusi itera Sida, nyuma yarwo hagatangwa ubutumwa bijyanye.

Abagore batwite bitabiriye siporo bari bacungiwe umutekano na Polisi y'Igihugu inyuma baherekejwe n'imodoka za Ambulance
Aha bazengurukaga aho imihanda ihurira ku Gisimenti
Bagendaga mu muhanda wo ku Gisimenti berekeza kuri Stade Amahoro
Iyi siporo yitabiriwe n'abagore batwite bo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali
Iyi siporo yitabiriwe n'abagore batwite bo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali
Bazengurutse muri Stade Amahoro
Ubwo binjiraga mu marembo ya Stade Amahoro
Bari mu myitozo ngororamubiri
Nyuma y'urugendo bakoze imyitozo ngororamubiri
Abapolisikazi nabo bari mu bitabiriye iyi siporo
Bamwe mu bayobozi bitabiriye iyi siporo yahariwe abagore batwite
Ubwitabire bwari ku rwego rwiza cyane
Nyuma yo gukora siporo bipimishije umuvuduko w'amaraso n'izindi ndwara zitandukanye
Bagiye bapimwa uburebure n'ibiro
Dr Nyirinkwaya ari mu bitabiriye iyi siporo
Dr Nyirinkwaya yakanguriye abagore batwite kujya bakora siporo
Mukasa Nelson yasobanuye ko iyi gahunda izakomeza ikagera no hirya no hino mu gihugu
Umukozi w'Ikigo cy'imari iciriritse COPEDU Ltd, yabasobanuriye gahunda z'iyi banki zirimo ubwoko bushya bw'inguzanyo yiswe 'Umurabyo Uratinda'
Uwaje ahagarariye Polisi y'Igihugu yatanze ubutumwa ku ihohoterwa rikorerwa abagore
Uyu mubyeyi yari yazanye n'umugabo we muri siporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza