00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bakina Sitball bahuguwe mbere y’itangira ry’umwaka mushya w’imikino

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 October 2024 saa 04:50
Yasuwe :

Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga (NPC Rwanda) yahuguye bamwe mu bakinnyi ba Sitball ku byerekeye ubuzima bw’imyororokere mu kubafasha kurwana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukomeza gutera imbere muri uyu mukino.

Aya mahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2024, yateguwe ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) binyuze mu mushinga waryo wa “Makeway Program”.

Yitabiriwe n’abakinnyi ba Sitball bo mu turere twa Gatsibo, Nyagatare na Kirehe mu gihe Shampiyona y’uyu mukino izatangira mu mpera z’iki cyumweru.

Intego yayo ni ukwigisha abakinnyi ubuzima bw’imyororokere mu kubafasha kurwana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukomeza gutera imbere muri uyu mukino nk’uko byagarutsweho na Karasira Eric wabahuguye.

Ati “Ni ukugira ngo bashobore kumenya ibyo ari byo kuko twasanze batagiye babyiga, hari igihe bahohoterwa cyangwa se ugasanga bahohoteye abandi na bo. Ariko akenshi abahohoterwa ni abafite ubumuga, ugasanga ntibashoboye gukomeza imikino batangiye.”

Yongeyeho ko mu kugena abahugurwa, hashingiwe ku bari mu turere dusanzwe dukorana n’umushinga wa “Makeway Program” ari two Kirehe, Ngoma na Nyagatare.

Ati “Twatoranyije Sitball y’abagore kuko ari bo bakunda guhohoterwa bagaterwa inda zitateguwe. Navuga ko inzitizi zari zihari kuko hari abari batabizi. Ni byiza ko duhora tubibutsa ngo bamenye ko na bo bafite uburenganzira.”

Karasira yongeyeho ko kugeza ubu bamaze guhugura abakinnyi bo mu turere dutandatu, bakaba bizeye ko mu mwaka utaha bazagera ku bandi bo mu tundi turere.

Umunsi wa Mbere ya Shampiyona ya Sitball uteganyijwe mu mpera z’icyumweru uzakinirwa mu turere twa Bugesera, Gisagara, Rubavu, Gicumbi na Nyagatare.

Mu mwaka w’imikino ushize, Igikombe cya Shampiyona mu bagabo cyegukanywe n’Ikipe y’Akarere ka Karongi mu gihe mu bagore cyegukanywe n’Ikipe y’Akarere ka Musanze.

Aya mahugurwa yitabiriwe n'abakinnyi bo mu turere twa Gatsibo, Nyagatare na Kirehe
Karasira Eric watanze aya mahugurwa, yavuze ko bateganya no kugera ku bakinnyi bo mu tundi turere
Abakinnyi bigishijwe uburyo bamenya uburenganzira bwabo mu kwirinda ihohoterwa
Abakinnyi babajije ibyo badasobanukiwe
Abitabiriye amahugurwa bafashe umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo bize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .