Abagize ihungabana bazajya bafashwa hitabajwe Imikino Njyarugamba

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Ugushyingo 2019 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

ARCT-Ruhuka ifatanyije n’Umunya-Canada, Master Dean Simnorf, bateguye amahugurwa yibanze ku Mikino Njyarugamba, yahawe abajyanama 20 bo mu Rwanda bafasha abantu gukira ihungabana n’ihahamuka.

Ku wa Gatanu 15 Ugushyingo 2019 nibwo amahugurwa y’iminsi itanu yari yitabiriwe n’abajyanama ndetse n’abagenerwabikorwa b’abapfakazi, yasorejwe kuri Hotel Kiberinka ku Kacyiru.

Yateguwe na Association Rwandaise des Conseillers en Traumatisme ’ARCT’ Ruhuka yafatanyije na Master Dean ukomoka muri Canada, akaba amaze imyaka 15 mu mikino njyarugamba by’umwihariko mu wa Taekwondo.

Abahuguwe barimo abakangurambaga basabwe gukomeza gukoresha tekiniki yo gutega amatwi neza abaje babagana bakabaha ubujyanama ariko banakangurirwa gukoresha imikino njyarugamba cyane uwa Taekwondo ndetse bakanafasha guhugura abandi.

Uhagarariye ARCT-Ruhuka ku rwego rw’igihugu, Abatoni Gatete Jane, yemeza ko iyi tekiniki yo gukoresha imikino Njyarugamba muri gahunda yo kuvura no gufasha abagize ihungabana n’ihahamuka izagira akamaro kanini.

Ati "Ihungabana riba mu buryo bwinshi butandukanye niyo mpamvu hari n’uburyo bwinshi butandukanye bwo kurivura. Akenshi usanga bakoresha gutega amatwi uwahungabanye bakamuha ubujyanama bikarangira, ariko ubu buryo bwo gukoresha imikino njyarugamba buzafasha cyane kuko nk’urugero iyo umuntu yahunganye afite n’umujinya, ushobora kwifashisha tekinike ya Taekwondo yo gukubita ibipfunsi ikintu nk’uko tubona mu mukino wa ’Boxing’ hanyuma umujinya ukagabanuka kandi birafasha.”

Master Dean Simnorf ni we watangije gahunda ya ’Martial Arts for Justice’ ubwo yazaga mu Rwanda mu 2015, nyuma yo gukora ubushakashatsi bwo kureba uko yafasha abantu bagize ihungabana n’ihahamuka batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 binyuze mu mikino njyarugamba.

Yavuze ko ubwo yatangizaga gahunda yo kwigisha abari n’abategarugori uburyo bwo kwirinda ihohoterwa, yasanze hari ibindi birimo guhinduka mu bijyanye n’ihungabana, asubira muri Canada gushakisha ubundi buryo bwihariye yazagarukana mu Rwanda buzafasha ibijyanye no kuvura ihungabana.

Ati "Mfite uburambe bw’imyaka 25 mu mikino Njyarugamba n’ubunararibonye mu mukino wa Taekwondo. Nashinze Umuryango wa Martial Arts For Justice muri Canada aho nkura inkunga yo kuza gufasha mu guhugura abajyanama uburyo bakoresha imikino njyarugamba mu gufasha abantu bagize ihungabana, ni muri urwo rwego rero dukorana na ARCT-Ruhuka kuri ubu tukaba twarashyizeho amahugurwa yo kwigisha tekiniki bazajya bifashisha."

Rugena Gervais, umunyamuryango wa ARTC-Ruhuka uri mu bitabiriye aya mahugurwa, yavuze ko hari byinshi bungutse kuri tekiniki nshya zo mu mikino njyarugamba umuntu agenekereje yavuga ko ari uburyo bwo kuruhura umubiri.

Ati "Ubujyanama twari dusanzwe dukora bwari ubwo gufasha abantu mu buryo bw’imitekerereze kuko twibandaga cyane ku biganiro, igice kijyanye no kuruhura umubiri kikaba gitoya ariko aya mahugurwa ni ingenzi kuri twe kuko aduhaye ubumenyi bwinshi kandi bwisumbuyeho bwo kurwanya ihungabana ukoresheje tekiniki yo kuruhura umubiri."

Akenshi uwagize ihungabana usanga igice cy’imitekerereze n’icy’umubiri bisa nk’aho biba byatandukanye, tekiniki z’imikino njyarugamba zizajya zikoreshwa mu kunga cyangwa kongera gufatanya ibyo bice byombi kongera guhuza.

Abajyanama 20 bo mu Rwanda bafasha abantu gukira ihungabana n'ihahamuka bahuguwe uburyo bashobora kubikora bifashishije imikino njyarugamba irimo Taekwondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza