Imikino ya Paris yavuzweho ibibi byinshi birimo kuba ibirori byo kuyifungura byaragaragayemo ibikorwa byo kwibasira Abakristu, hakazamo gusubikwa kwa hato na hato, imisifurire idahwitse, abakinnyi bagiye bayisezeramo ku maherere n’ibindi.
U Bugereki nk’igihugu cyatangiriyemo imikino Olempike yaba iya kera ndetse n’ivuguruye tubona, na cyo cyakoresheje itangazamakuru ryacyo kivuga ko ibyo bari kubona mu mikino Olempike bibabaje.
Urubuga rwa Ethnos rwagize ruti “Mukwiye kwiseka mwa Bafaransa mwe. Biteye isoni ibyo turi kubona, turi gukurikirana imikino Olempike mibi yabayeho mu mateka ya vuba”.
Ethnos ivuga ko ibi ibishingira ku karengane kari kugaragara muri ino mikino, aho itanga ibimenyetso by’uburyo abakinnyi b’Abafaransa bagiye baberwa n’abasifuzi mu mikino itandukanye irimo Judo, BMX, Gymastique n’iyindi.
Iki kinyamakuru cyanagarutse ku buryo u Bufaransa bukabya kugaragaza mu mikino ibijyanye n’ubwiza nyaburanga bwabwo. Aha, bibajije impamvu mu gusiganwa Km 20 byabaye ngombwa ko abakinnyi bazenguruka Tour Eiffel inshuro 19.
Bati “Mu mikino Olempike ya Athènes muri 2004 twari dufite byinshi byo kwerekana ariko ntabyo twakoze mu rwego rwo kutabangamira abakurikirana imikino.”
Iki kinyamakuru cyongeye kugaruka ku buryo amazi y’Umugezi wa Seine yari mabi ariko bikarangira bemeje ko hakinirwa Triathlon nubwo bari babizi ko bishobora kurangira abakinnyi bahavanye indwara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!