Abafite ubumuga bwo mu mutwe bagiye guhatanira kwitabira imikino yo ku rwego rw’Isi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 19 Nyakanga 2018 saa 04:59
Yasuwe :
0 0

Abafite ubumuga bwo mu mutwe 250 baturutse mu bice byose by’igihugu, guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nyakanga baratangira guhatana bishakamo 26 bazabona itike yo guserukira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga y’abafite ubumuga, izabera Abu Dhabi muri Weruwe 2019.

Aya marushanwa arimo umupira w’amaguru mu bakobwa n’abahungu, gusiganwa ku maguru, koga n’umukino utamenyerewe cyane mu Rwanda wa Bocce. Yatangiye muri Gashyantare uyu mwaka hirya no hino mu turere, hatoranywa abakinnyi 250 bagomba kurushanwa ku rwego rw’igihugu.

Perezida w’Umuryango Special Olympics utegura aya marushanwa, Pasiteri Deus Sangwa yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Kane ko imyiteguro yarangiye kandi yagenze neza ku buryo nta kabuza imikino izaba myiza cyane kandi n’Abanyarwanda bazabona ko abafite ubumuga bwo mu mutwe bashobora gukina.

Yagize ati “Abazakina bazaturuka mu turere dutandukanye, bakaba bataroranyijwe binyuze mu marushanwa yabahuje aho batuye yatangiye muri Gashyantare. Bwa mbere hari hitabiriye benshi cyane, haba amajonjora haboneka 600 abo nabo bakora amajonjora ya kabiri aribwo habonetse 250 bagiye kurushanwa ku rwego rw’igihugu kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nyakanga kugera tariki 22 Nyakanga.”

Abakinnyi 26 bazitwara neza mu mpera z’iki cyumweru bazahita babona itike yo kuzaserukira u Rwanda mu marushanwa yo ku rwego rw’Isi ‘2019 Special Olympics World Summer Games’ azabera Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Leonard Magera Rucogoza uhagarariye mu Rwanda ikigo gitanga serivisi za televiziyo, Kwesé, kiri mu bateye inkunga iyi mikino, yavuze ko bidakwiye ko abantu bafata abafite ubumuga bwo mu mutwe nk’abadafite icyo bashoboye, asaba abazabishobora bose kubashyigikira ku bibuga abandi bakazakurikirana iyi mikino kuri Kwesé.

Yagize ati “Turi hano gushyigikira aba bafite ubumuga bwo mu mutwe kugira ngo nabo bumve ko bari mu muryango kandi ubakunda ndetse tukaba dushaka kuzababa hafi cyane no mu mikino izabera Abu Dhabi. Tubashyigikira mu buryo butandukanye haba mu mafaranga, kwerekana imikino yabo no kuyimenyekanisha hirya no hino ku Isi.”

Manzi Fabrice wari uhagarariye bagenzi be bakina bafite ubumuga bwo mu mutwe, yavuze ko guhura nk’abantu bahuje ibibazo bakisanzura bibafasha kutigunga no kutiheba, anasaba ababyeyi bagifite imyumvire yo guhisha abana babo bafite ubumuga bwo mu mutwe kwisubiraho kuko bituma bwiyongera kubera guta icyizere.

Yagize ati “Ikintu cya mbere abantu bafite ubumuga baba bashaka ni ibyishimo. Murabizi abenshi muri iki gihugu bahora babafungiranye mu nzu, ababyeyi babo badashaka ko bagaragara, ibyo ni bibi cyane kuko bituma bata icyizere cyo kubaho ariko iyo baje bagahura n’abandi bagakina, birabafasha cyane.”

Iyi shampiyona izabera muri stade Amahoro kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nyakanga ikazasozwa ku Cyumweru tariki 22 Nyakanga ikazanahuzwa n’ibirori byo kwishimira imyaka 50 ‘Special Olympics’ imaze ibayeho, itangijwe na Eunice Kennedy Shriver wari mushiki na John F. Kennedy wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Manzi Fabrice wari uhagarariye abandi bazakina aya marushanwa yasabye ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kwirinda kubafungirana mu nzu kuko bituma bata icyizere cy'ubuzima
Perezida wa Special Olympics mu Rwanda Pasiteri Deus Sangwa, Leonard Magera Rucogoza uyobora Kwesé mu Rwanda na Joe Mutuwa uzaba ahagarariye Special Olympics Africa muri aya marushanwa
Perezida wa Special Olympics yateguye aya marushanwa, Pasiteri Deus Sangwa yavuze ko yizeye ko azagenda neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza