Abafite ubumuga bo muri Kayonza bahawe ikibuga cya miliyoni 14 Frw (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Nyakanga 2019 saa 04:12
Yasuwe :
0 0

Mu muhango wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, umushinga ugamije iterambere ridaheza wa Humanity & Inclusion washyikirije Akarere ka Kayonza ikibuga kizajya gikinirwaho n’abafite ubumuga, gifite agaciro ka miliyoni 14 Frw.

Iki kibuga cy’imikino irimo Sitball, Sitting Volleyball, Basketball n’indi, cyashyizwe mu kigo cy’imikino kiri mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, aho hanakinwe imikino yahuje amakipe y’abafite ubumuga mu rwego rwo kugitaha ku mugaragaro.

Shyaka Octave wari uhagarariye Humanity & Inclusion, umushinga ukorera mu turere dutandukanye turimo na Kayonza, yavuze ko mu byatumye Kayonza ihabwa iki kibuga kimukanwa, ariko basanze hari imbogamizi abafite ubumuga bagira, ituma batitabira imikino nk’abandi.

Ati” Igitekerezo cyo kuzana iki kibuga gikinirwaho n’abafite ubumuga kandi kimukanwa cyaturutse ku kuba hari ibikorwaremezo bikenerwa kugira ngo abafite ubumuga bitabire siporo, byari bikiri hasi. Bakenera ibikorwaremezo bitandukanye gatoya kuko akenshi bakina bicaye. Bakenera ibibuga bimeze neza bidashobora kubakomeretsa. Twabonye bafite izo mbogamizi dufatanya n’Akarere na NPC kugira ngo iki gikorwaremezo tukibagezeho.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascène, yavuze ko bashimishijwe n’iki gikorwa, yongeraho ko iki kibuga kizafasha abafite ubumuga bo muri aka karere gukomeza kwitwara neza mu mikino bakinaga.

Ati "Ni igikorwa twakiriye neza kandi dushima. Kigiye kudufasha kugira ngo abana bacu ndetse n’amakipe yacu y’abafite ubumuga bajye bitoza banakinire ahantu hameze neza. Bari bafite imbogamizi y’ikibuga, bagorwaga no gukinira ku kibuga gisanzwe. Ni n’amahirwe no ku bandi bakinnyi badafite ubumuga kuko bashobora kugikoreraho.”

Uyu muyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije, yakomeje avuga ko bazakomeza guteza imbere imikino y’abafite ubumuga, aho yanasabye abakina uyu mukino kutitinya, ko bagomba kujya ahabona bagajora siporo nk’abandi ndetse asaba n’abafungirana abafite ubumuga gucika kuri uwo muco, ahubwo bakabafasha kwidagadura hamwe n’abandi.

Ati "Tugomba kumva ko niba umuntu afite ubumuga bitavuze ko adashoboye. Na bo bagira uruhare mu iterambere igihugu cyacu, mu miyoborere no mu bukungu.”

Tuyizere Etienne, umwe mu bakinnyi bafite ubumuga bo muri aka karere yavuze ko bashimishijwe no guhabwa iki kibuga ndetse yemeza ko cyo kidatuma bagira amabavu mu biganza.

Ati” Ntabwo tukitinya, twibona nk’abandi. Iki kibuga ni cyiza, ntabwo uzana amabavu mu ntoki cyangwa ngo ubabare ikibuno. Ku byo twakiniraga, twacikaga ibisebe mu biganza n’imyenda igacika, ariko hano uba unyerera.”

Mu mikino ine ya Sitball yakinwe hatahwa iki kibuga, Umurenge wa Mukarange watsinzwe n’uwa Murundi ibitego 22-19, uwa Kabare utsindwa n’uwa Murundi 31-19, Mukarange itsinda Kabare 26-21 mu gihe mu bagore, Murundi yatsinze Mukarange ibitego 19-5.

Ikibuga cy'abafite ubumuga cyashyizwe mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, gifite agaciro ka miliyoni 14 Frw
Human & Inclusion yashyikirije Akarere ka Kayonza ikibuga kimukanwa kizajya gikinirwaho n'abafite ubumuga
Abafite ubumuga basabwe gukomeza kwitabira imikino n'ibikorwa by'imyidagaduro kuko bashyigikiwe
Buri kipe yakinnye yahawe imyambaro mishya izajya ikinisha
Mu bagore, Umurenge wa Mukarange wakinnye n'uwa Murundi
Kabare II ikina na Mukarange mu bagabo
Akarere ka Kayonza kahawe imipira yo gukina kugira ngo abafite ubumuga bazajye babona iyo bakoresha mu gihe hateguwe imikino n'amarushanwa atandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza