Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakinwe imikino ibiri ya ½ yahuje Abafaransa n’Abahinde.
Umufaransa Corentin Denolly yageze ku mukino wa nyuma atsinze Umuhinde Singh Karan amaseti 2-0 (6-4, 6-1).
Mwenewabo Florent Bax na we yatsinze Umuhinde Adil Kalyanapur amaseti 2-0 (6-2, 6-4), agera ku mukino wa nyuma.
Denolly wari ku mwanya wa kane w’abahabwa amahirwe mu irushanwa ry’uyu mwaka, yatwaye icyumweru cya kabiri cya Rwanda Open mu 2023.
Kuri iyi nshuro, agiye guhangana na mugenzi we Florent Bax wari ku mwanya wa gatandatu mu bakinnyi bahagaze neza, ariko akaba yarasezereye Umuholandi Max Houkes wari ku mwanya wa kabiri.
Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Rwanda Open M25 iri guhuza abakinnyi b’abagabo babigize umwuga baturutse mu bice byose by’Isi aho bahatanira ibihumbi 25$. Icyumweru cya mbere kizakinwa kugeza ku Cyumweru tariki ya 29 Nzeri mu gihe icya kabiri ari uguhera tariki ya 30 Nzeri kugeza ku ya 6 Ukwakira 2024.
Uwegukanye irushanwa mu cyumweru kimwe, azahabwa 3600$ n’amanota 25 mu gihe hari amafaranga buri wese abona mu cyiciro yakinnye kugeza ku watangiriye muri 1/16 ubona 260$.
Mu bakina ari babiri, abegukanye irushanwa bazahabwa 1550$ naho abatsindiwe ku mukino wa nyuma babone 900$.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!